skol
fortebet

Abanya Uganda bakinira Rayon Sports bageze mu Rwanda

Yanditswe: Monday 15, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi batatu bakomoka muri Uganda bakinira Rayon Sports bamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo kuburirwa irengero bikarangira badakinnye umukino iyi kipe yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1,kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Umunyezamu Simon Tamale, Joackiam Ojera uca ku mpande afasha abataha izamu na Rutahizamu Charles Bbaale, bagarutse mu ikipe mu mpera z’iki cyumweru gufasha bagenzi babo guhatana mu gikombe cya Shampiyona n’Icy’Amahoro.

Aba bakinnyi bagarutse mu Rwanda kuri iki cyumweru nyuma y’ibiruhuko barimo muri Uganda batinzemo ku bushake.

Ojera Joackiam,Charles Bbaale na Simon Tamale bo muri Uganda bivugwa ko basabye ubuyobozi kubategera indege ibagarura mu Rwanda ariko ubuyobozi bukabyamaganira kure.

Amakuru avuga ko Ojera wishyuwe miliyoni 25 Frw agayisinyira Rayon Sports imyaka ibiri, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamwemerera akishyura miliyoni 5 Frw muri 25 yatanzweho hanyuma impande zombi zigasesa amasezerano, ariko ubusabe bwe bwahise bwamaganirwa kure.

Nyuma y’uko Ojera abwiwe ko ibi asaba bidashoboka, yatangiye guseta ibirenge mu kwitabira akazi k’ikipe afitiye amasezerano ndetse kuri ubu ntabwo abanye neza n’ubuyobozi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa