skol
fortebet

Abanyamuryango ba FERWAFA ntibemeye igiciro RBA ishaka gutanga ngo yerekane imikino

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amasezerano hagati ya Rwanda Premier League na RBA ashobora kudasinywa nkuko byari biteganyijwe, bamwe mu banyamuryango ntabwo babyumva kuko Frw 280m barasanga ari make cyane.

Sponsored Ad

Byari biteganyijwe ko aya masezerano asinywa kuri uyu wa Kane,ariko ngo ashobora kudasinywa kuko amakipe atabishaka.

Umuyobozi wa Board ya Premier League akaba na Perezida wa Gorilla FC, Hadji Yusufu Mudaheranwa yemereye IGIHE ko bagiye kugirana amasezerano na RBA afite agaciro ka Miliyoni 380 FRW.

Yagize ati "Twarumvikanye, baranatwandikiye bemera ibyo twabasabaga banamenyesha Minisiteri ya Siporo, amasezerano na RBA arahari, igisigaye ni ukuyashyiraho umukono."

Yagize ati” Hazaba harimo kwerekana umupira kuri Televiziyo no ku mbuga zabo zikorera kuri internet ndetse no kuwogeza kuri Radiyo, byose ni RBA gusa izemererwa kubikora. Amasezerano arahari, ni ay’umwaka umwe, azasinywa kuwa Kane [tariki 21 Nzeri 2023]. Byose uko ari bitatu bifite agaciro ka Miliyoni 380 Frw.”

Icyakora amakuru aravuga ko igiciro RBA yatanze ari miliyoni 280 FRW atigeze ashimisha bamwe mu banyamuryango n’ukuvuga amakipe.

Amakuru dukesha FINE FM aravuga ko abayobozi ba League bamaze kuva muri Tanzania mu rugendoshuri bisubiyeho kuko basanze muri Tanzania nibura buri kipe yishyurwa miliyoni 23 z’amashilingi buri kwezi.

Perezida wa Board ya League,Mudaheranwa,yabwiye iki kinyamakuru ko hakiri ibiri kuganirwaho ku mpande zombi bityo amasezerano adasinywa kuri uyu wa Kane.

Aba bayobozi bifuje nibura miliyoni 500 FRW kugira ngo nibura uzaza nyuma azahagurukire hejuru kuko ngo baba batesheje agaciro imikino.

Aya masezerano yateganyaga ko RBA izajya yerekana nibura imikino ine buri munsi ku buryo umukino uzaba utagaragaye kuri televiziyo abakunzi ba ruhago bazajya bawukurikira kuri Shene ya You Tube y’iki gitangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa