Nyuma y’aho inkuru ibaye kimomo ko abasore 3 Iranzi Jean Claude,Kalisa Rachid na Ombolenga Fitina batandukanye n’ikipe ya MFK Topvar Topolčany yo muri Slovakia amakuru agezweho ni uko aba basore bamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC aho bayemereye kuyikinira kugeza ubwo bazabona amakipe yo hanze abagura.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu.com aravuga ko aba basore abhuye n’ikipe ya APR FC ku wa gatatu taliki ya 14 Kamena baganira uko bakorana cyane ko batari kongera gusubira I Burayi kuko (...)
Nyuma y’aho inkuru ibaye kimomo ko abasore 3 Iranzi Jean Claude,Kalisa Rachid na Ombolenga Fitina batandukanye n’ikipe ya MFK Topvar Topolčany yo muri Slovakia amakuru agezweho ni uko aba basore bamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC aho bayemereye kuyikinira kugeza ubwo bazabona amakipe yo hanze abagura.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu.com aravuga ko aba basore abhuye n’ikipe ya APR FC ku wa gatatu taliki ya 14 Kamena baganira uko bakorana cyane ko batari kongera gusubira I Burayi kuko nta kipe bari bagifite.
Amakuru atangazwa n’ikipe ya APR FC ni uko ntacyo yavuga ku bijyanye n’ibyo kugura no kugurisha abakinnyi cyane ko umwaka w’imikino utararangira aho batubwiye ko ibyo bazabivuga nyuma y’igikombe cy’Amahoro.
Mu minsi ishize nibwo byari byavuzwe ko Ombolenga Fitina na Kalisa Rachid batsinze igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri gusa bahura n’imbogamizi y’umwanya ikipe y’igihugu iriho cyane ko ibihugu by’iburayi byakira abakinnyi baturutse hanze mu mashampiyona yabyo bitewe n’imyanya runaka ibihugu byabo biriho ku rutonde rwa FIFA.
Kuba aba basore batarahise babona amakipe hanze nyuma yo gutandukana na Topolcany ubuyobozi bwa APR FC bwahise bubegera bias no korosora uwabyukaga kuko aba basore batifuzaga kuba abashomeri bahita bemera kubasinyira.
Amakuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu ikipe ya APR FC aho bivugwa ko ibiganiro bigeze kure hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe n’abasore babiri bakinira ikipe ya Rayon Sports Nshuti Dominique Savio na Manzi Thierry cyane ko aba basore bananiwe kumvikana n’ ubuyobozi bw’ikipe basanzwe bakinira ku byo kongera amasezerano kubera agatubutse iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri kubaha.
Ibitekerezo
Turabishimiye nibaze badufashe gutwara igikombe cya amahoro
Turabishimiye nibaze badufashe gutwara igikombe cya amahoro
Turabishimiye nibaze badufashe gutwara igikombe cya amahoro
ahaa ubwose bemerewe gukina igikombe cy’amahoro.
kiyovu bimeze bite
Nibaze badufashe gushwanyaguza udukipe