skol
fortebet

Abanyarwanda 3 bakinaga muri Slovakia berekeje muri APR FC

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’aho inkuru ibaye kimomo ko abasore 3 Iranzi Jean Claude,Kalisa Rachid na Ombolenga Fitina batandukanye n’ikipe ya MFK Topvar Topolčany yo muri Slovakia amakuru agezweho ni uko aba basore bamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC aho bayemereye kuyikinira kugeza ubwo bazabona amakipe yo hanze abagura.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu.com aravuga ko aba basore abhuye n’ikipe ya APR FC ku wa gatatu taliki ya 14 Kamena baganira uko bakorana cyane ko batari kongera gusubira I Burayi kuko (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho inkuru ibaye kimomo ko abasore 3 Iranzi Jean Claude,Kalisa Rachid na Ombolenga Fitina batandukanye n’ikipe ya MFK Topvar Topolčany yo muri Slovakia amakuru agezweho ni uko aba basore bamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC aho bayemereye kuyikinira kugeza ubwo bazabona amakipe yo hanze abagura.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu.com aravuga ko aba basore abhuye n’ikipe ya APR FC ku wa gatatu taliki ya 14 Kamena baganira uko bakorana cyane ko batari kongera gusubira I Burayi kuko nta kipe bari bagifite.

Amakuru atangazwa n’ikipe ya APR FC ni uko ntacyo yavuga ku bijyanye n’ibyo kugura no kugurisha abakinnyi cyane ko umwaka w’imikino utararangira aho batubwiye ko ibyo bazabivuga nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

Mu minsi ishize nibwo byari byavuzwe ko Ombolenga Fitina na Kalisa Rachid batsinze igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri gusa bahura n’imbogamizi y’umwanya ikipe y’igihugu iriho cyane ko ibihugu by’iburayi byakira abakinnyi baturutse hanze mu mashampiyona yabyo bitewe n’imyanya runaka ibihugu byabo biriho ku rutonde rwa FIFA.

Kuba aba basore batarahise babona amakipe hanze nyuma yo gutandukana na Topolcany ubuyobozi bwa APR FC bwahise bubegera bias no korosora uwabyukaga kuko aba basore batifuzaga kuba abashomeri bahita bemera kubasinyira.

Amakuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu ikipe ya APR FC aho bivugwa ko ibiganiro bigeze kure hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe n’abasore babiri bakinira ikipe ya Rayon Sports Nshuti Dominique Savio na Manzi Thierry cyane ko aba basore bananiwe kumvikana n’ ubuyobozi bw’ikipe basanzwe bakinira ku byo kongera amasezerano kubera agatubutse iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri kubaha.

Ibitekerezo

  • Turabishimiye nibaze badufashe gutwara igikombe cya amahoro

    Turabishimiye nibaze badufashe gutwara igikombe cya amahoro

    Turabishimiye nibaze badufashe gutwara igikombe cya amahoro

    ahaa ubwose bemerewe gukina igikombe cy’amahoro.

    kiyovu bimeze bite

    Nibaze badufashe gushwanyaguza udukipe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa