Abarenga miliyoni bamaze gusaba amatike yo kureba umukino uzahuza Messi na Cristiano Ronaldo
Yanditswe: Monday 09, Jan 2023
Abantu barenga Miliyoni n’igice bamaze gusaba amatike yo kureba umukino uzahuza Al Nassr ya Cristiano Ronaldo na PSG ya Messi ku ya 19 Mutarama 2023 i Riyadh.
PSG yemeje uru rugendo rw kwerekeza muri Saudi Arabia ndetse yemeza ko izaba iri kumwe n’ibihangange byayo byose birangajwe imbere na Messi,Neymar Jr na Mbappe.
Umutoza wa Al Nassr yavuze ko yiteze ko Cristiano Ronaldo azakina uyu mukino wa PSG,uzaba ariwo wa mbere akinnye.
Uyu mukino uzahuriza hamwe abakinnyi ba Al Nassr na Al Hilal (...)
Abantu barenga Miliyoni n’igice bamaze gusaba amatike yo kureba umukino uzahuza Al Nassr ya Cristiano Ronaldo na PSG ya Messi ku ya 19 Mutarama 2023 i Riyadh.
PSG yemeje uru rugendo rw kwerekeza muri Saudi Arabia ndetse yemeza ko izaba iri kumwe n’ibihangange byayo byose birangajwe imbere na Messi,Neymar Jr na Mbappe.
Umutoza wa Al Nassr yavuze ko yiteze ko Cristiano Ronaldo azakina uyu mukino wa PSG,uzaba ariwo wa mbere akinnye.
Uyu mukino uzahuriza hamwe abakinnyi ba Al Nassr na Al Hilal bazakina na PSG yuzuyemo ibyamamare.
Ronaldo yasibye umukino uheruka wa Al Nassr kubera ko yayigezemo yarahagaritswe na FA kubera guhohotera umufana wa Everton.
Uyu azasiba kandi umukino wa Al Shabab kuko uwa mbere azakina muri shampiyona ari uwa Ettifaq kuwa 22 Mutarama.
Ronaldo arategerejwe cyane ariyo mpamvu benshi bifuje kumureba ahanganye na Lionel Messi bamaze imyaka myinshi basimburana kuyobora isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *