skol
fortebet

Abashimuse se wa Luis Diaz bamenyekanye polisi ya Colombia ibaha ubutumwa

Yanditswe: Friday 03, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Se wa Luis Diaz ngo yaba yarashimuswe n’umutwe w’inyeshyamba zo muri Colombia uzwi cyane mu kwica no guhohotera abantu.

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu nijoro, nibwo ababyeyi b’uyu mukinnyi wa Liverpool bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda kuri sitasiyo ya lisansi mu mujyi w’iwabo wa Barrancas, La Guajira,utuwe n’abantu 38.000.

Nyina w’uyu mukinnyi, Cilenis Marulanda, yaje kuboneka muri Barrancas ariko umugabo we akomeza kubura.

Abategetsi ba Colombia bavuze ko umutwe w’inyeshyamba National Liberation Army uzwi ku izina rya ELN, ari wo nyirabayazana w’ishimutwa ry’uyu mugabo.

ELN, uzwiho ubwicanyi bukabije no gushimuta bahuje imbaraga n’ingabo zigamije impinduramatwara muri Colombia (FARC).

Intumwa z’amahoro za guverinoma, ubu ziri mu biganiro na ELN, mu itangazo ryashyize hanze bavuze ko zari zizi ko ririya shimutwa ryakozwe n’umutwe wa ELN.

Otty Patio uyoboye intumwa z’amahoro yagize ati: "Turasaba ko ELN irekura Bwana Luis Manuel Diaz kandi turavuga kugeza ubu ko bafite inshingano zose zo kurinda ubuzima bwe n’ubunyangamugayo".

Abapolisi bo muri Colombia bemeza ko abashimuse baherereye mu gace k’amashyamba adashobora guturwa ku misozi ya Perija hafi y’umupaka wa Venezuela.

Igikorwa cya polisi cyo gushaka uriya musaza kimaze iminsi gikorwa hakoreshejwe imbwa kugira ngo bamenye aho aherereye.

Amakuru avuga ko izi nyeshyamba ziri hafi kurekura uyu musaza mu minsi iri imbere.

Uyu mugabo wabuze, ibitangazamakuru byaho bivuga ko afite imyaka 56.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa