skol
fortebet

Abashinzwe umutekano bagobotse abasifuzi bari bamerewe nabi n’abakinnyi n’abafana ba Rutsiro FC

Yanditswe: Sunday 26, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rutsiro FC yari yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda,ntiyishimiye imisifurire kugeza ubwo abakinnyi n’abafana bagaragaza umujinya w’umuranduranzuzi.
Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu mukino wasojwe n’imvururu nyuma yo kutanyurwa n’imisifurire ku ruhande rwa Rutsiro FC byatumye abasifuzi basohoka muri Stade bashorewe n’abapolisi.
Igice cya kabiri cyaranzwe no kutishimira imisifurire bya hato na hato ku ruhande rwa Rutsiro FC yijunditse umusifuzi wa mbere (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rutsiro FC yari yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda,ntiyishimiye imisifurire kugeza ubwo abakinnyi n’abafana bagaragaza umujinya w’umuranduranzuzi.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu mukino wasojwe n’imvururu nyuma yo kutanyurwa n’imisifurire ku ruhande rwa Rutsiro FC byatumye abasifuzi basohoka muri Stade bashorewe n’abapolisi.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kutishimira imisifurire bya hato na hato ku ruhande rwa Rutsiro FC yijunditse umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ishimwe Didier wanze igitego iyi kipe yari yatsinze ku munota wa 79.

Ni ku ikosa ryakorewe kuri Kwizera Eric mu rubuga rwa Rayon Sports, ubwo uyu rutahizamu yasimbukaga akagongwa na myugariro Mitima Isaac biba ngombwa ko Umusifuzi wo hagati Ngabonziza Jean Paul atanga coup-franc yatewe neza na Bukuru Christopher ayiganisha mu bakinnyi bagenzi be ashakisha imitwe yabo ngo babe baboneza mu izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe.

Myurariro w’iburyo wa Rayon Sports, Mucyo Didier Junior yagaruye umupira n’umutwe maze usanga Bukuru, n’imoso nziza na none awusubiza mu izamu rya Rayon Sports, Umunyezamu Hakizimana yirambuye biba iby’ubusa ugonga umutambiko ugarutse usanga abakinnyi batatu ba Rutsiro mu rubuga rwa Rayon Sports.

Aba bari barimo rutahizamu Kwizera Eric wahise awinjiza neza n’umutwe maze umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ishimwe Didier amanika igitambaro ko habayeho kurarira ubwo imvururu zivuka ubwo.

Abakinnyi ba Rutsiro bavuye mu izamu rya Rayon Sports bagiye kwishimira igitego babonye igitambaro cya Ishimwe kimanitswe, ibyari ibyishimo bihinduka amarira bamwegera bamutura umujinya, abasifuzi bagenzi be bahise bahagoboka ari nako Kapiteni wa Rutsiro FC, Hitimana Jean Claude ‘Santos’ yigizagayo bagenzi be ngo badahutaza umusifuzi.

Ku munota wa 88 myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yongeye gukorera ikosa Kwizera Eric wari wagoye ba myugariro ba Gikundiro, abakinnyi ba Rutsiro bose berekana ko ari penaliti ariko umusifuzi wo ku ruhande Ishimwe Didier ntiyamanika igitambaro.

Uku kubihorera kwabaye nko gukoza agati mu ntozi,bahita bamwegera batangira gutera amahane.

Nyuma y’umukino, abakinnyi ba Rutsiro FC batigeze bishimira imisifurire basagariye abasifuzi mu kibuga hagati ariko abashinzwe umutekano barimo Polisi y’Igihugu barahagoboka barinda abasifuzi ari nako Umutoza w’abanyezamu ba Rutsiro FC akomeza kwigizayo abakinnyi be bageragezaga kwegera abasifuzi abasaba kujya mu rwambariro.

Abasifuzi bagiye mu rwambariro baherekejwe na Polisi ndetse n’abashinzwe umutekano kuri Stade n’ubwo batorohewe n’abafana bari bahagaze iruhande rw’umuryango w’urwambariro buzuye umujinya w’umuranduranzuzi bamwe muri bo babavunderezaho amacandwe.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe n’Abanya-Uganda, Mussa Esenu ku munota wa 41 na Joackiam Ojera ku wa 89.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 42, irarusha Kiyovu Sports inota rimwe mu gihe kandi irusha mukeba APR FC amanita abiri ku mwanya wa gatatu n’ubwo itegereje gukina na Musanze FC ku cyumweru tariki 26 kuri Stade Ubworoherane. Rutsiro FC yo yagumye ku mwanya wa 14 n’amanota 18 n’umwenda w’ibitego 13.


Umufana yaciriye ku basifuzi

AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa