skol
fortebet

Abasifuzi bakoze agashya kadasanzwe mu mukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali kuri penaliti

Yanditswe: Friday 07, Jun 2019

Sponsored Ad

Abasifuzi bakoze agashya mu mukino wo kwishyura wahuje Rayon Sports na As Kigali mu gikombe cy’Amahoro,ubwo bagaragazaga ko batazi amategeko agenga iki gikombe,bituma benshi bagwa mu kantu.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mukino wari urangiye ari igitego 1 cya AS Kigali k’ubusa bwa Rayon Sports,aba basifuzi basifuye ko urangiye kandi hagombaga gukurikiraho gutera amapenaliti cyane ko Rayon Sports nayo yari yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Ikipe ya AS Kigali yitwaye neza mu mukino wo kwishyura itsinda Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Benedata Janvier ku munota wa 30 w’umukino bituma aakipe yombi anganya igitego 1-1 kuko mu mukino ubanza byari 1-0 cya Rayon Sports.

Ubwo abafana bari bategereje ko umusifuzi Ruzindana Nsoro wasifuye uyu mukino, ahamagara ba kapiteni ngo batere za penaliti,yarangije umukino abakinnyi barigendera bitera benshi urujijo.

Komiseri w’umukino abibonye,yahise amanuka abwira abasifuzi ko hagomba gukurikiraho za penaliti,abakinnyi barabagarura nubwo bamwe bari bamaze kwiyambura imyenda.

Benshi bibajije niba FERWAFA itarasobanuriye abakinnyi amategeko gusa byarangiye Rayon Sports itsinze penaliti 4 kuri 2 za AS Kigali.

Penaliti za Rayon Sports zinjijwe na Sarpong,Bukuru Christophe,Manishimwe Djabel mu gihe AS Kigali yahushije 2 za Frank Kalanda na Bishira Latif mu gihe Ntamuhanga Tumaini Tity na Nininahazwe Fabrice bazinjije.

Uyu mukino wasaga nk’uwa gicuti kuko aya makipe yombi agomba gukomeza mu cyiciro gikurikiraho cyane ko hari amakipe yatsinzwe neza [Best Looser]azakomeza mu cyiciro gikurikira.

Mu makipe 18 ari gukina igikombe cy’Amahoro, hazasezererwa atatu gusa kugira ngo haboneke 16 akina 1/8 muri tombola irakurikiraho.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

Gasogi United 1-0 Hope FC (Agg. 3-2)
Rayon Sports FC 0-1 AS Kigali (Agg. 1-1, Rayon yatsinze kuri penaliti 4-2 )
Unity SC 0-2 Mukura VS (Agg. 0-5)
Intare FC 1-1 Interforce FC (Agg. 4-1)


Ruzindana na bagenzi be batunguye abafana mu mukino w’igikombe cy’Amahoro

Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • Muragirango babure akazi. Amakosa baregwa ntabwo ahambaye ku buryo barinda kwandarikwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa