skol
fortebet

Abatoza batanu nibo bemerewe kureba umukino w’Amavubi ku buntu

Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko abatoza bafite abakinnyi mu ikipe y’igihugu aribo bazemererwa kureba umukino w’Amavubi na Ethiopia ku buntu.
FERWAFA yamenyesheje abayobozi b’amakipe n’abatoza b’amakipe yatanze abakinnyi mu ikipe y’igihugu ko bateguriwe "accreditations’’ zibemerera kureba uwo mukino.
Yavuze ko "Accreditations zigenewe Perezida w’ikipe y’Umunyamuryango (Umutumirwa 1) cyangwa Ishyirahamwe (Umutumirwa 1) ndetse n’uwa Komisiyo (Umutumirwa 1)."
Yakomeje igira iti (...)

Yakomeje igira iti "Muri izo ’accreditations’ ziteganyijwe hiyongeraho izigenewe Abatoza bakuru (Head Coaches) n’abungirije (Assistant Coaches) bo mu makipe afite abakinnyi mu ikipe y’Igihugu izakina uwo mukino ariyo; APR FC, AS KIGALI, RAYON SPORTS, POLICE na SC KIYOVU (Abatumirwa 10)."

"Accreditations’’ zizatangirwa i Huye ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Nzeri 2022, mbere y’uyu mukino.

Amakipe arimo As Kigali, Kiyovu Sports, APR FC, Rayon Sports na Police FC ni zo kipe zifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi iri mu mwiherero mu Karere ka Huye ari na ho izakinira umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Mu bakinnyi 25 bari i Huye, APR FC ifitemo abakinnyi 6, Rayon Sports ikagiramo abakinnyi 4, As Kigali ikagiramo abakinnyi 6, Police FC ifite abakinnyi 5, na ho Kiyovu Sports ifitemo abakinnyi 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa