skol
fortebet

Abayobozi ba APR FC bakoze inama yiga ku mutoza nyuma yo kunanirwa Bugesera FC

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi ba APR FC barimo Chaiman wayo, Lt Col Richard Karasira na Uwayezu François Régis umwungirije, bakoze inama nto ku Mutoza Thierry Froger Christian nyuma y’uko iyi Kipe y’Ingabo inganyije na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Sponsored Ad

I Nyamirambo, igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tuyihimbaze Gilbert ku munota wa 88, cyabujije APR FC intsinzi yari kuyihesha gusatira Musanze FC ya mbere muri shampiyona.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 17, ku gitego cyinjijwe na Victor Mbaoma n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian.

Ikipe y’Ingabo yakinnye nabi mu gice cya kabiri, isatirwa na Bugesera FC ku buryo byagaragariraga buri wese ko kwishyurwa ari ikibazo cy’igihe gusa.

Umutoza Thierry Froger wari wiyicaye,ntacyo yakoze ngo iyi kipe igume mu mukino byatumye Tuyihimbaze Gilbert yishyurira Bugesera FC.

Ikipe ya APR FC isigaye irangwa no kugarira cyane mu gice cya kabiri ndetse ikarushwa mu buryo bugaragara,ibintu bitajyaga biyibaho.

Muri uyu mwaka w’imikino mushya, APR FC itsindwa cyane mu gice cya kabiri, bikaba byaherukaga kuba kuri Pyramids FC, Marines FC na Musanze FC.

Ibi na byo biri mu bituma hibazwa ku bushobozi bw’uyu mutoza w’Umufaransa bivugwa ko ahembwa miliyoni 15 Frw ku kwezi.

Umutoza Thierry Froger ashinjwa kutagira abakinnyi 11 beza bahoraho nubwo kuri uyu wa Kabiri yari yongeye kubanzamo ikipe yatsinze Musanze FC ibitego 2-1, hagati mu kibuga yubakira kuri Taddeo Lwanga, Niyibizi Ramadhan na Ruboneka naho Mugisha Gilbert na Kwitonda bakina ku mpande.

Uburyo asimbuza atinze, yewe n’amahitamo akaba ikibazo na byo byibazwaho.

Iyi Kipe y’Ingabo izasubira mu kibuga ku wa Gatanu aho izakira Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona uzabera i Nyamirambo saa Kumi n’ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa