skol
fortebet

Abidal yabohotse avuga impamvu yatumye Neymar Jr atagaruka muri FC Barcelona

Yanditswe: Tuesday 23, Mar 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyamabanga wa FC Barcelona mu bya Tekinike Eric Abidal yatangaje ko iyi kipe ye yagombaga kuba yaragaruye Neymar Jr iyo itaza gutanga akayabo igura Antoine Griezmann utarayiha umusaruro bamwifuzagaho.

Sponsored Ad

Uyu mufaransa wafashije Barcelona gutwara Champions Leagues akiyikinira mu bwugarizi yavuze ko kugura Griezmann mu mpeshyi ya 2019 aribyo byatumye Neymar Jr wifuzwaga na Messi atagaruka mu ikipe.

Abidal yagize ati “Iminsi 10 mbere y’uko isoko rifunga nagiye kuganira na Leonardo icyo gihe nari kumwe na CEO wanjye Oscar Grau, tuvugana kuri Neymar.

Ntekereza ko kuba CEO yaragiye kwa Paris Saint-Germain nuko twabashaga kumusinyisha [Neymar Jr].Iyo tuba tutarasinyishije Griezmann twari kugura Neymar Jr 100%,kuko uwo twifuzaga yari umukinnyi usatira aca ku mpande kandi Neymar Jr akiri muri FC Barcelona yabikoraga neza cyane.

Ibi ntabwo ari ikibazo cy’umukinnyi mwiza kurusha undi ahubwo n’icy’umukinnyi twari dukeneye kiriya gihe.Ikipe yari ikeneye cyane umukinnyi usatira aca mu mpande ukomeye[real winger].Perezida Josep Maria Bartomeu yafashe umwanzuro wo gusinyisha Griezmann.

Impaka zabaye nuko Neymar Jr yari yarareze ikipe,ntabwo byari byoroshye.Bavugaga ko yagombaga kubanza guhagarika ikirego mu rukiko niba ashaka kugaruka.

Icyo ntabwo cyari ikibazo cyanjye kuko ubwo uko gushwana kwabagaho sinari mu ikipe.Kuri njye nari gusinyisha umukinnyi [Neymar Jr] ariko ntabwo byakunze.”

Abidal yavuze ko umwanzuro yifuje gufata ari uwo kwirukana umutoza Ernesto Valverde, nyuma y’amezi 10 FC Barcelona isezerewe na AS Roma muri Champions League ya 2018 ariko yimwe amatwi.

Abidal yavuze ko yabibwiye Perezida amubwira ko bitoroshye ahita amwongerera amasezerano nyuma y’imyaka 2.

Yavuze ko yabyakiriye kuko ntacyo yari guhindura niko gukomeza kumushyigikira.
Abidal yifuzaga ko birukana Valverde bakazana Mauricio Pochettino, Quique Setien, Max Allegri na Xavi Hernandez ariko we ngo yifuzaga cyane Pochettino kuko abona afite ubuhanga bwihariye mu gutoza no kubana neza n’abakinnyi.

Abidal yavuze ko kuba Messi ashobora kugenda mu mpeshyi ari umwanzuro we uzaterwa na gahunda ikipe ifite,abakinnyi,imyanzuro y’abayobozi bashya n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa