skol
fortebet

Adil Mohamed yasubiye iwe mu Bubiligi nyuma yo guhagarikwa na APR FC

Yanditswe: Monday 24, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Adil Errad Muhamed wafatiwe ibihano n’ikipe ya APR FC ariko ntabyemere yasubiye iwabo ndetse yiteguye no kurega iyi kipe
Adil Mohammed Erradi wari umaze imyaka itatu atoza APR FC yafashe rutemikirere yerekeza iwabo muri Maroc nyuma yo kutishimira ibihano yafatiwe n’iyi kipe byo kumara ukwezi adatoza.
Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo APR FC yamenyesheje Adil ko yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kubera amakosa afitanye isano no guteza umwuka mubi mu ikipe no kuyihungabanya.
Iki cyemezo (...)

Iki cyemezo cyababaje Adil Mohamed wavuze ko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse yemeza ko bazakizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Adil Mohammed w’imyaka 44 utaranyuzwe n’uko yafashwe yaraye asubiye iwabo muri Maroc,kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2022, ari kumwe n’umugore we ndetse n’umwana wabo.

Uyu mutoza yari aherekejwe n’abashoferi be basanzwe bakorana umunsi ku wundi.

AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa