skol
fortebet

Adil Mohamed yijeje gukorera amateka kuri US Monastir

Yanditswe: Saturday 10, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC,Adil Mohammed yavuze ko ari wo mwanya wo gushaka uko bagera ku ntego bihaye mu mikino Nyafurika.
Uyu mugabo wishimiye kuba agiye gutoza bwa mbere yegereye ikibuga,yabwiye abanyamakuru I Huye ko imyiteguro ya APR FC yagenze neza ndetse biteguye neza umukino wa US Monastir yo muri Tunisia.
Ati “Twatangiye imyiteguro yacu tariki ya 20 Nyakanga, mu byumweru umunani twagerageje kubahiriza byose bijyanye n’imyiteguro ariko nk’uko mubizi ikipe yari yasoje [umwaka ushize (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC,Adil Mohammed yavuze ko ari wo mwanya wo gushaka uko bagera ku ntego bihaye mu mikino Nyafurika.

Uyu mugabo wishimiye kuba agiye gutoza bwa mbere yegereye ikibuga,yabwiye abanyamakuru I Huye ko imyiteguro ya APR FC yagenze neza ndetse biteguye neza umukino wa US Monastir yo muri Tunisia.

Ati “Twatangiye imyiteguro yacu tariki ya 20 Nyakanga, mu byumweru umunani twagerageje kubahiriza byose bijyanye n’imyiteguro ariko nk’uko mubizi ikipe yari yasoje [umwaka ushize w’imikino] itinze, ntabwo twagize igihe gihagije ngo abakinnyi baruhuke. Gusa, twarakoranye dushaka uburyo dukora kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza tariki ya 8 Nzeri.”

“Ubu ikipe imeze neza, abakinnyi bameze neza, imyiteguro yagenze neza. Haba mu kibuga, amayeri, mu mutwe, abakinnyi bameze neza. Ndashimira Imana ko umunsi wo gukina na US Monastir ugeze bose bameze neza, nta mvune.

Nta bwoba dufite, tujya mu kibuga dufite icyizere cyo gutsinda. Nk’uko mubizi, intego irahari kandi tuzakora ibishoboka ngo tuyigereho ariko nakwemeza ko turi mu murongo mwiza.”

Ku ruhande rwa Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, na we yavuze ko biteguye neza hasigaye kujya mu kibuga gusa.

Ati “Ibintu byose biri ku murongo, ikintu dutegereje ni umunsi w’ejo gusa, ibindi byose twarabiteguye, nta kibazo gihari.”

APR F.C irakirira US Monastir mu karere ka Huye Kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya saa Kenda zuzuye (15h00) naho umukino wo kwishyura utegerejwe tariki 18 Nzeri 2022 muri Tunisia mu Mujyi wa Monastir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa