skol
fortebet

#AFCON2021:Ikipe ya Senegal yegukanye igikombe cya mbere mu mateka yayo

Yanditswe: Monday 07, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu ya Senegal y’umupira w’amaguru yegukanye igikombe cy’Afrika cy’ibihugu nyuma yo gutsinda ikipe ya Misiri Penaliti 4-2,nyuma y’aho iminota 120 irangiye banganya 0-0.
Iminota 120 yaranzwe no guhangana gukomeye kw’amakipe yombi yanganyije 0-0, gusa Senegal yagaragaje imbaraga nyinshi mu mukino,niyo amahirwe yasekeye kuri penaliti.
Ikipe ya Misiri yishingikirije ku buhanga buhanitse bw’umuzamu wayo,Mohamed Gabaski wakuyemo amashoti menshi ya Senegal abageze mu minota 30 y’inyongera ku (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu ya Senegal y’umupira w’amaguru yegukanye igikombe cy’Afrika cy’ibihugu nyuma yo gutsinda ikipe ya Misiri Penaliti 4-2,nyuma y’aho iminota 120 irangiye banganya 0-0.

Iminota 120 yaranzwe no guhangana gukomeye kw’amakipe yombi yanganyije 0-0, gusa Senegal yagaragaje imbaraga nyinshi mu mukino,niyo amahirwe yasekeye kuri penaliti.

Ikipe ya Misiri yishingikirije ku buhanga buhanitse bw’umuzamu wayo,Mohamed Gabaski wakuyemo amashoti menshi ya Senegal abageze mu minota 30 y’inyongera ku nshuro ya kane bikurikiranya muri iki gikombe.

Senegal yatwaye iki gikombe igikwiye,kuko yari igeze ku mukino wa nyuma ku ya gatatu ariko yatsinzwe mu mikino ya nyuma ya 2002 na 2019.

Senegal yatangiye umukino iri hejuru byatumye ku munota wa wa kane ibona penaliti nyuma y’aho, Saliou Ciss ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yategewe mu rubuga rw’amahina na Mohamed Abdelmonem.

Sadio Mane yafashe penaliti, ayitera nabi kuko inguni yayiteyemo ariyo umunyezamu wa Misiri, Gabaski yagiyemo ayikuramo gusa yari yateye ishoti rikomeye.

Senegal ntiyacitse intege yakomeje gusatira,ndetse Ismaila Sarr wari uhagaze neza aha akazi gakomeye ba myugariro ba Misiri.

Uyu mukinyi wa Watford,yakase imipira myiza cyane imbere y’izamu rya Misiri inshuro ebyiri ariko Mane yaherezaga aramutenguha ntiyabasha kugira uwo ashyira mu rushundura.

Ku munota wa 28,yateye ishoti rya mbere rigana mu izamu,ubwo Mohamed Salah yacengaga abakinnyi ba Senegal ariko atera agashoti gato umunyezamu Edouard Mendy agafata bitamugoye.

Umunyezamu wa Senegali yakoze akazi gakomeye cyane ubwo yakuragamo umupira wari ukomeye watewe na Salah nanone mu minota ya nyuma y’igice cya mbere.

Mu gice cya mkabiri,Gabaski yakuragamo ishoti rya Nampalys Mendy ku munota wa 50 hanyuma nyuma y’iminota 3 akuramo igitego cyari cyabazwe cya Mane wafashe umupira asigaye wenyine uyu munyezamu arawumutanga.

Mu minota 60 y’umukino,Misiri yabonye amahirwe 2 yo gutera mu izamu n’umutwe ariko abakinnyi bayo barimo Abdelmonem na Marwan Hamdi ntibayabyaza umusaruro.

Ku munota wa mbere w’iminota 30 y’inyongera,Umunyezamu Gabaski yakuyemo igitego cyabazwe ubwo Boulaye Dia yasigaga ba myugariro ba Misiri ateye ishoti ngo atsinde uyu munyezamu arikuramo.

Ku munota wa 100,Gabaski nanone yakuyemo igitego cyabazwe ubwo Bamba Dieng yateraga umupira mwiza n’umutwe uridunda uyu mugabo awushyira muri koloneri.

Ku munota wa 115 nabwo,Dieng yateye ishoti rikomeye rikurwamo n’umunyezamu Gabaski.Iminota 120 yarangiye ari 0-0 hitabazwa penaliti.

Misiri yari yiyizeye bikabije kuri penaliti,yahuye n’uruva gusenya kuko yahushije penaliti 2 zituma ibura igikombe cya 8 cya Afurika imaze igihe ishaka.

Sadio Mane wari wahushije penaliti hakiri kare,niwe watsindiye Senegal penaliti y’intsinzi nyuma y’uko umunyezamu Mendy yari amaze gukuramo iyatewe na Mohanad Lasheen.

Ku ruhande rwa Senegal penaliti zinjijwe na Koulibaly,Abdou Diallo,Bamba Dieng na Sadio Mane mu gihe Bouna Sarr ariwe wayihushije.

Ku ruhande rwa Misiri,penaliti zinjijwe na Zizo na M. Hamdi mu gihe M. Abdelmonem na M. Lasheen bazihushije.

Misiri ifite ibikombe 7 bya Afurika mu gihe Senegal yabonye icya mbere.

Sadio Mané niwe utowe nk’umukinnyi w’irushanwa,umunyezamu mwiza aba Edouard Mendy mu gihe uwatsinze ibitego byinshi ari Vincent Aboubakar na 8.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa