skol
fortebet

#AFCON2021: Mohamed Salah na Sadio Mane bagejeje ibihugu byabo muri 1/2 cy’irangiza

Yanditswe: Sunday 30, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo yavuye mu matsinda idahabwa amahirwe na benshi,ikipe ya Misiri yatunguye Marocco yari ikanganye iyitsinda ibitego 2-1 muri 1/4 cy’Irangiza cy’igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru mu gihe Senegal nayo yashimishije abafana itsinda Equatorial Guinea ibitego 3-1.
Kuri iki cyumweru, Misiri yarwanye cyane itsinda Maroc ibitego 2-1 mu mukino ukomeye wajemo inyongera y’iminota 30 kubera ko amakipe yombi yari yaguye miswi.
Uyu mukino wa kimwe cya kane kirangiza w’igikombe cya Afurika 2021 (...)

Sponsored Ad

Nubwo yavuye mu matsinda idahabwa amahirwe na benshi,ikipe ya Misiri yatunguye Marocco yari ikanganye iyitsinda ibitego 2-1 muri 1/4 cy’Irangiza cy’igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru mu gihe Senegal nayo yashimishije abafana itsinda Equatorial Guinea ibitego 3-1.

Kuri iki cyumweru, Misiri yarwanye cyane itsinda Maroc ibitego 2-1 mu mukino ukomeye wajemo inyongera y’iminota 30 kubera ko amakipe yombi yari yaguye miswi.

Uyu mukino wa kimwe cya kane kirangiza w’igikombe cya Afurika 2021 (AFCON) wabereye kuri Stade Omnisport Ahmadou Ahidjo muri Kameruni.

Mohamed Salah yatsinze igitego anatanga umupira mwiza wavuyemo icya kabiri ubwo Misiri yavaga inyuma igatsinda Maroc bikayihesha umwanya wo kwerekeza muri kimwe cya kabiri kirangiza aho bazahura n’abakiriye amarushanwa, Kameruni ku wa kane.

Maroc yatangiranye umwete isatira izamu rya Misiri kuva ifirimbi ya mbere ivuze,byatumye ku munota wa 4 ibona penaliti,nyuma y’uko Ayman Ashraf ategeye Achraf Hakimi mu rubuga rw’amahina.

Sofiane Boufal niwe wahawe iyi penaliti ayishyira mu rushundura ku munota wa karindwi gusa.

Igihugu cya Misiri cyagarutse mu mukino kibifashijwemo na kapiteni Salah, wagize igice cya mbere gituje, ariko nk’umukinnyi w’umupira wamaguru uhagaze neza kurusha abandi muri Afurika yishyuriye igihugu cye ku munota wa 53.

Nubwo ikipe ya Maroc yagiye ibona uburyo bwiza,ntiyabashije kububyaza umusaruro byatumye amakipe yombi arangiza iminota 90 ari 1-1.

Ku munota wa 100,Mohamed Salah yikunkanye umupira acenga ba myugariro 2 ba Maroc ahita ahereza umupira mwiza cyane mugenzi we Trezeguet ,maze uyu mukinnyi wa Aston Villa atsinda igitego cyagejeje Misiri muri 1/2 cy’irangiza.

Mu wundi mukino wabaye kuri iki cyumweru, Senegal ya Sadio Mane yerekeje muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera ikipe ya Equatorial Guinea iyitsinze ibitego 3-1.

Mane yahaye umu[ira mwiza Famara Diedhiou,afungura amazamu mu gice cya mbere cy’umukino.

Icyakora Equatorial Guinea yari yabanje guhisha ubuhanga bwayo bakayisatira bikomeye mu gice cya mbere,yagarutse mu cya kabiri imeze neza yishyura iki gitego ibifashijwemo na Jannick Buyla ku munota wa 57.

Ibyishimo bya Equatorial Guinea ntibyatinze kuko umutoza wa Senegal yakoze impinduka zikomeye zagize akamaro ubwo yinjizaga mu kibuga Cheikhou Kouyate wahise atsinda igitego cya kabiri nyuma yo kutumvikana kwa ba myugariro Saul Coco na Carlos Akapo bihera umupira uyu munya Senegal aratsinda.

Nanone Ismaila Sarr wavuye ku ntebe,yshimangiye intsinzi nyuma yo gutsinda igitego cya 3 cyiza cyane ku mupira yahawe na Saliou Ciss.

Muri 1/2,Senegal izesurana na Burkina Faso kuwa Gatatu ku kibuga Ahmadou Ahidjo Stadium mu mujyi wa Yaounde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa