skol
fortebet

#AFCON2023: Abafana batandatu ba Guinea bapfuye bazize ibyishimo bibi

Yanditswe: Monday 22, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinea (Feguifoot) hamwe n’uwahoze ari icyamamare Pascal Feindouno basabye ituze nyuma y’aho abafana batandatu bapfiriye mu mihanda bishimira intsinzi ya mbere y’igihugu cyabo mu gikombe cy’Afurika gikomeje.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa gatanu,ikipe ya Guinea Conakry yatsinze Gambiya igitego 1-0 mu mukino wabo wa kabiri muitsinda mu gikombe cya Afurika, bituma havuka ibirori byinshi imbere muri iki gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba.

Abantu batandatu barapfuye nyuma y’uko iyi kipe yiyongereye amahirwe yo gukomeza,nkuko Feguifoot yabibwiye BBC.

Ifirimbi ya nyuma imaze kuvuzwa, abafana benshi bagiye mu mihanda y’umurwa mukuru,Conakry kwishimira intsinzi bari mu modoka no kuri moto.

Umuyobozi w’itangazamakuru muri Feguifoot, Amadou Makadji, yatangarije BBC Sport Africa ati: "Icy’ingenzi ni uko abafana bacu ndetse n’abaturage bishima mu buryo bukwiriye.

Bagomba kwitonda cyane kugira ngo batishyira mu kaga, kuko intego y’umupira w’amaguru ari ukuzana umunezero no kudasiga imiryango mu kiriyo. Ntabwo dushaka abapfu bo kunamira, bityo turasaba abantu bose kwishima ariko bakiyitaho ubwabo,kugira ngo hatagira ikintu kibabaho.

Guinea ni igihugu gifite abantu bakunda cyane umupira w’amaguru kandi bishimira umupira w’amaguru nk’ahandi ku isi."

Abafana bisutse mu mihanda nyuma gato y’ifirimbi ya nyuma mu murwa mukuru wa Cote d’Ivoire, Yamoussoukro aho intsinzi ya Guinea- nyuma y’aho ku wa mbere yanganya na Cameroun igitego 1-1- yari iya gatatu gusa mu mikino 15 iheruka gukina mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kuva mu 2012.

Aguibou Camara niwe watsinze iki gitego,bituma Guinea izamuka ku mwanya wa kabiri mu itsinda C n’amanota ane, abiri inyuma ya Senegal ariko atatu hejuru ya Kameruni iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe Abanya Gambiya bafite ubusa.

Abantu batatu barapfuye ubwo imodoka ebyiri zagonganaga ku muvuduko mwinshi mu gihe abandi benshi bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda, nk’uko byatangajwe n’igipolisi kibwira Agence France Presse.

Bongeyeho ko abafana benshi bagendagendaga hejuru y’imodoka kuko umuhanda w’umurwa mukuru wari wuzuye abaje mu birori.

Guinea ni kimwe mu bihugu bituranye na Cote d’Ivoire, ndetse iyi kipe irashyigikiwe cyane muri iki gihugu cyakiriye, nyuma yuko abafana benshi bakoze ingendo n’imodoka bava i Conakry, urugendo rw’ibirometero birenga 1.000 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa