skol
fortebet

#AFCON2023: Afurika y’Epfo yakubiswe n’Amavubi ikitwaza ikibuga yahawe isomo na Mali

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Afurika y’Epfo Bafana Bafana yatangiye nabi igikombe cya Afurika itsindwa na Mali ibitego 2-0 mu mukino yarushijwe bikomeye mu gice cya kabiri.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa n’u Rwanda mu mpera z’umwaka ushize ibitego 2-0 bakitwaza ikibuga,kuri iyi nshuro Hugo Broos,n’abakinnyi be batsinzwe barushwa mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu,kiri kubera muri Cote d’Ivoire.

Bafana Bafana yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku munota wa 19 ubwo Sikou Niakaté yabonaga ikarita y’umuhondo ku nkokora yateye Evidence Makgopa mu rubuga rw’amahina. Nyuma yo kwifashisha VAR, umusifuzi yatanze penaliti, ariko Percy Tau ayitera hejuru.

Ibi byagaruye mu mukino Mali,irayobora karahava gusa igice cya mbere kirangira nta kipe itashye izamu ry’indi.

Mali yahinduye umukino mu gice cya kabiri byatumye Kapiteni wayo Hamari Traoré ayitsindira igitego ku munota wa 60,cyabonetse kuri Coup franc yatewe,umunyezamu Ronwen Williams akuramo umupira usanga uriya kapiteni awushyira mu rushundura.

Ku munota wa 66,Mali yashimangiye intsinzi ku gitego cyiza cyane cy’imbaraga cyatsinzwe na Lassine Sinayoko.Umukino warangiye Mali itsinze ibitego 2-0 mu mukino yayoboye cyane.

Nyuma yo gutwara igikombe cy’Afurika bakiriye mu 1996, umusaruro w’Afurika y’Epfo wagiye uba muke cyane mu 1999, 2000 nyuma y’aha kurenga 1/4 ni inkuru.

Mu mikino 10 baheruka gukina mu gikombe cy’Afurika batsinze ebyiri,banganya ebyiri,batsindwa esheshatu.

Mali iyoboye Itsinda E n’amanota atatu, imbere ya Namibia yatsinze Tunisia igitego 1-0 cyatsinzwe na Hotto.

Afurika y’Epfo izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 21 Mutarama, ikina na Namibia y’abanyembaraga cyane, mu gihe Mali izakina na Tunisia ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri,mu Itsinda D, Burkina Faso yatsinze Mauritania igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti yabonetse mu minota y’inyongera itsindwa na Bertrand Traore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa