skol
fortebet

#AFCON2023:Cote d’Ivoire yasezereye Senegal yahabwaga amahirwe menshi yo kwisubiza igikombe

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kuzamuka mu matsinda ku giceri,Cote d’Ivoire yasezereye Senegal ifite igikombe giheruka kuri penaliti 5-4,nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120.

Sponsored Ad

Senegal yavuye mu matsinda ariyo rukumbi itsinze imikino yose ndetse iri ku rwego rwo hejuru ku buryo buri wese yabonaga ko nta kabuza izisubiza iki gikombe.

Cote d’Ivoire yo yavuye mu matsinda itsinze umukino umwe ndetse itsindwa ibiri harimo uwo yasebeyemo inyagiwe na Guinea Equatorial ibitego 4-0.

Uku gutsindwa bikabije kwatumye iyi kipe ijya mu yasezerewe ariko ku bw’amahirwe amakipe arimo za Ghana na Algeria yitwara nabi ibasha gukomeza mu zatsinzwe neza.

Kuri uyu wa mbere yagombaga guhura n’ikigugu Senegal kimaze iminsi cyitwara neza ndetse benshi mu bakunzi ba ruhago bavugaga ko iravamo kuko itari ku rwego rwo gusezerera Senegal.

Umutoza w’agateganyo wa Cote d’Ivoire,Emerse Faé,yakoze impinduka mu ikipe ibanza aho yazanye Kossounou,Maxi Gradel,na Jean Michel Seri ngo babanze mu kibuga.

Umukino ugitangira,ntibyatinze kugaragara ko ibyo rubanda bavuze ko ari ukuri kuko ku munota wa 4 gusa,Habib Diallo yatsindiye igitego Senegal ku mupira mwiza yahawe na Sadio Mane.

Cote d’Ivoire guhera ku munota wa 5 kugeza kuwa 90,yaruhije bigaragara Senegal,ariko ibasha kwishyura iki gitego ku munota wa 86 gitsinzwe na Franck Kessié kuri penaliti umunyezamu Mendy yakoreye kuri Nicolas Pepe.

Iminota 90 yarangiye ari igitego 1-1,hongerwaho indi 30 nayo yarangiye ari igitego 1-1 hitabazwa penaliti.

Moussa Niakhaté wa Sénégal yahushije penaliti ya gatatu yateye nabi ikubita igiti cy’izamu bituma Côte d’Ivoire ikomeza muri ¼ itsinze penaliti 5-4.

Cote d’Ivoire igiye gutegereza irakomeza hagati ya Mali v Burkina Faso bakomeza bagahura na DR Congo v Guinea.

Uretse Misiri yagitwaye 3 yikurikiranya,abandi 6 baje bashaka kwisubiza iki gikombe cy’Afrika ntawarenze ⅛ cy’irangiza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa