skol
fortebet

#AFCON2023: Ikipe ya RDC yasezereye Misiri yari yageze ku mukino wa nyuma uheruka

Yanditswe: Monday 29, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu Lionel Mpasi yatsinze penaliti yagejeje DR Congo ku ntsinzi ikomeye muri iki gikombe cya Africa cy’ibihugu isezerera Misiri yegukanye iki gikombe inshuro zirindwi, maze igera muri 1/4. Amakipe yombi yari yaguye miswi 1 -1 muminota 120.

Sponsored Ad

DR Congo niyo yabonye igitego cya mbere ku mupira watewe na Yoane Wissa maze Meschack Elia awinjiza n’umutwe mu izamu rya Misiri ku munota wa 37.

Misiri - yahabwaga amahirwe muri uyu mukino, yaje kucyishyura hashize iminota icyenda gusa kuri penaliti ya Mostafa Mohamed.

Misiri ariko yarangije ari abakinnyi 10 nyuma y’uko myugariro Mohamed Hamdy yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo iminota irindwi mbere y’uko umukino urangira ku ikosa yari akoreye Simon Banza.

Maze muri penaliti, mu gihe umunyezamu wa Les Pharaons witwa Gabaski yayiteye hejuru y’izamu, Mpasi wa Les Leopards yayinjije maze basezerera Misiri kuri penaliti 8 kuri 7.

Penaliti ku mpande zombi zari zatewe neza ari abarimo Mostafa Mohamed na Arthur Masuaku bahusha penaliti zabo muri eshanu za mbere.

Ubwo abakinnyi hafi ya bose bari bamaze gutera hasigaye abanyezamu,Gabaski yateye penaliti nbi ica hejuru mu gihe Mpasi yahise amukosora ayitera neza,RDC ikomeza gutyo.

Idafite kapiteni wayo Mohamed Salah wavunitse, Misiri ivuye muri iri rushanwa idatsinze kandi ivamo nk’uko byagenze muri CAN ya 2021 ubwo yakurwagamo na Senegal nabwo kuri za penaliti.

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yashimye akazi kakozwe n’ikipe y’igihugu abasaba “gukomerezaho n’ahakurikiye”, nk’uko bivugwa n’ibiro bye.

Muri 1/4 DR Congo izakina na Guinea kuwa gatanu i Abidjan nyuma y’uko Syli National ya Guinea isezereye Equatorial Guinea kuri 1 – 0 mu mukino wa 1/8 wabanje ku cyumweru nijoro.Icyo gitego cyatsinzwe na Mohamed Bayo ku munota wa nyuma w’umukino.

Nyuma y’intsinzi ya Les Leopards abantu benshi bahise bisuka mu mihanda ya Kinshasa na Brazzaville mu byishimo, nk’uko byabonetse ku mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi kandi berekaniye ibyishimo byabo.

Mbere y’umukino wa nijoro, Misiri na DR Congo zari zimaze gukina inshuro 12 guhera mu gikombe cya Africa cya 1970, Misiri yari imaze gutsinda DRC inshuro umunani naho DRC yaratsinze rimwe, bari baranganyije inshuro eshatu.

Mu mikino yindi ya 1/8 none kuwa mbere, umukino utegerejwe cyane ni uhuza Senegal iri mu zihabwa amahirwe na Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa kuri Stade Charles Konan Banny de Yamoussoukro saa yine z’ijoro.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa