skol
fortebet

#AFCON2023: Nigeria na Cote d’Ivoire zageze ku mukino wa nyuma [YAVUGURUWE]

Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yageze ku mukino wa nyuma wa CAN 2023 nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120.Côte d’Ivoire yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0 nayo igera ku mukino wa nyuma.

Sponsored Ad

Nigeria yagaragaje imbaraga muri iri rushanwa,yagowe na Afurika y’Epfo kugeza bakiranuwe na penaliti zahiriye umunyezamu Stanley Nwabali.

Nigeria niyo yafunguye amazamu ku munota wa 67 kuri penaliti yatewe neza na William Troost-Ekong nyuma y’aho Victor Osimhen ategewe mu rubuga rw’amahina.

Afurika y’Epfo yagerageje kwishyura iki gitego ndetse iza kubigeraho ku munota wa 90 gitsinzwe na Teboho Mokoena kuri penaliti nyuma y’aho rutahizamu Percy Tau akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina.

Afurika y’Epfo yashoboraga gutsinda uyu mukino mu minota 6 yongewe kuri 90 ubwo rutahizamu wayo yabonaga amahirwe akomeye ku mupira umuzamu Nwabali yari arutse, ananirwa gusunikira mu izamu.

Hongeweho iminota 30 itagize icyo ihindura kuko yarangiye banganya hitabazwa penaliti.

Muri penaliti 5 Afurika y’Epfo yinjije ebyiri gusa mu gihe Nigeria yatsinze enye ihusha imwe.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, Nigeria izahura na Côte d’Ivoire yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0.

Ku munota wa 65, Côte d’Ivoire nibwo yatsinze igitego nyuma y’aho Max Alain Gradel ahinduye umupira imbere y’izamu usanze Sébastien Haller atera ishoti aridunda urenga Umunyezamu Lionel Nzau Mpasi wari wigiye imbere, ujya mu nshundura.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2024, saa 22:00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa