skol
fortebet

#AFCON2023: RDC ihagaze neza yageze muri 1/2 itsinze Guinea

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabonye itike ya 1/2 cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Guinea ibitego 3-1.

Sponsored Ad

RDC ifite imbaraga zidasanzwe,yabigezeho nyuma yo guturuka inyuma ikishyura igitego yabanje gutsindwa hanyuma itanga isomo rya ruhago.

Ikipe ya Guinea niyo yatangiye neza umukino,ibona penaliti ku munota wa 20 yinjijwe na Mohamed Bayo nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Chancel Mbemba mu rubuga rw’amahina.

Bidatinze ku munota wa 27,Chancel Mbemba yishyuye iki gitego ku mupira wavuye muri koloneri umusanga ahagaze neza yishyurira RDC.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri,RDC yaje iri hejuru cyane byatumye ku munota wa 65 ibona penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Silas mu rubuga rw’amahina.

Ii penaliti yinjijwe neza na Yoane Wissa bifasha RDC kuyobora umukino cyane ko n’ubundi no mu kibuga yari hejuru ya Guinea.

Nubwo yagerageje gushaka kwishyura,Guinea yaje gukora ikosa ku munota 82 ryavuyemo coup franc itari ahantu hakanganye ariko Arthur Masuaku yacunze umunyezamu wa Guinea uko yari ahagaze nabi,atera umupira mu izamu.

Iki gitego cyashegeshe Guinea birangira isezerewe ku bitego 3-1.

Abakinnyi ba RDC mu byishimo byinshi,bongeye kugera muri 1/2 cya AFCON nyuma y’uko babiheruka muri 2015.

Umukinnyi wa RDC witwa Samuel Moutoussamy ati ’Twakinanye umurava n’ukwiyemeza. Dutegereje kumenya iyo tuzahura muri 1/2 ariko iyo ari yose umukino uzaba ari indankurye. Tugomba gukora ibishoboka byose tukagera ku gasongero.’

Ikipe ya RDC itegereje irokoka hagati ya Mali na Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu,bazahura muri 1/2 cy’irangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa