skol
fortebet

#AFCON2023:RDC na Tanzania zihagarariye EAC nta n’imwe yabonye intsinzi

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino yashoboraga gutsinda,ikipe y’igihugu ya RDC yanganyije igitego 1-1 na Zambia bituma idashimisha abatuye muri EAC bari bayishyigikiye cyane ko bari bamaze gutenguhwa na Tanzania yanyagiwe na Maroc ibitego 3-0.

Sponsored Ad

RDC yabonye amahirwe menshi yo gutsinda by’umwihariko mu gice cya kabiri ariko ba rutahizamu bayo bayapfusha ubusa.

Zambia niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Kings Kangwa biturutse ku burangare bw’Umunyezamu wa RDC na ba myugariro be bananiwe gutekereza byihuse.

Umunyezamu wa RDC, Nzau Pasi yarengeje umupira ariko agongana n’umukinnyi wa Zambia,urengurwa vuba n’abakinnyi bagenzi be barangaye nibwo uyu Kangwa yateye umupira urya mu izamu.

Icyakora bidatinze ku munota wa 27, Yoane Wissa yishyuriye RDC ku gitego cyoroshye yatsinze ku mupira mwiza yahawe na Cedric Bakambu mu rubuga rw’amahina.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kwiharira umupira kwa RDC ariko ba rutahizamu bayo barimo Bongonda,Bakambu,Wissa ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe menshi babonye imbere y’izamu rya Zambia yugariye cyane.Amakipe yombi yatahanye inota.

Muri iri tsinda,Maroc yitezwe cyane muri iri rushanwa yanyagiye Tanzania ibitego 3-0 ndetse irusha bikomeye iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ku munota wa 30,Romain Saiss yatsindiye igitego cya mbere Maroc nyuma y’aho umunyezamu Manula ananiwe gufata umupira wari uvuye kuri coup franc ya Ziyech,aruka umupira uyu myugariro awusongamo.

Ku munota wa 70, Novatus Miroshi wa Tanzania yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo,ibintu biba bibi cyane ku baturanyi.

Ku munota wa 77,Ounahi uri mu bakinnyi beza Maroc ifite yatsinze igitego cya kabiri ndetse ku munota wa 80,rutahizamu En Nesyri ashyiramo icya 3.

Tanzania ntirabona intsinzi mu gikombe cy’Afurika nyuma yo gukina umukino wa 7 muri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa