skol
fortebet

#AFCON2023: Umutoza wa RDC yahishuye impamvu abakinnyi be bakwiye gutsinda Cote d’Ivoire

Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Sebastien Desabre, yizeye ko ikipe ye irakoresha umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu irakina na Cote d’Ivoire "iha umunezero" abantu bari mu gahinda batewe n’ubwicanyi bukomeje guca ibintu burasirazuba bw’igihugu.

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, Desabre yabwiye abanyamakuru i Abidjan ati: "Turashaka gutuma abantu bababaye batwishimira nk’ikipe y’igihugu.

Ni n’akazi kacu guha umunezero abaturage no kubaha impamvu yatuma bamwenyura."

Birumvikana ko uzaba ari umukino udasanzwe kuri twe kuko ni kimwe cya kabiri cy’irangiza ariko nanone kubera ko biduha amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwacu kandi ko dutekereza ku baturage bose bo muri Kongo bababaye."

Ku wa mbere, byibuze abantu 11 baguye mu bitero byagabwe mu midugudu myinshi yo mu gace ka Mambasa mu ntara ya Ituri, hafi y’umupaka wa Uganda,mu bwicanyi bikekwa ko bwakozwe na ADF.

Intambara ya FARDC na M23 imaze kwimura abarenga miliyoni ndetse n’uyu munsi muri Sake himutse benshi kubera ko iyi ntambara yabasatiriye.

Ku rundi ruhande,umutoza wa Cote d’Ivoire,Emerse Fae yabwiye abanyamakuru i Abidjan ati: "Turabizi ko twakomeje mu buryo budasanzwe,kuko iyo urebye umukino wa Mali twarokotse mu buryo bw’igitangaza.

Ibyo biraduha imbaraga kandi twizere ko imitekerereze yacu ari myiza. Iyo mitekerereze niyo idufasha gukora ibitangaza nk’ibyo, ariko ntabwo tugiye kuruhuka ngo tuvuge ko kuba twaratsinze mu buryo bw’igitangaza bivuze ko ari twe byagenewe,tugiye gutwara igikombe.

Igitangaza cyabaye kuri Mali nticyavuye mu kirere, ntabwo byabaye gutyo gusa, byabaye kuko abakinnyi bakomeje kurwana no kwizera kugeza ku munota wa nyuma."

Uyu mukino wo kuri uyu wa gatatu uraba umukino wa mbere wa Cote d’Ivoire kuri Ebimpe Olympic Stadium kuva aho ihanyagiriwe ibitego 4-0 na Equatorial Guinea, ku ya 22 Mutarama.

Cote d’Ivoire irakina uyu mukino idafite Diakite wahawe ikarita itukura ubwo yishimiraga igitego yatsinze Mali agahabwa umutuku.

Serge Aurier, Christian Kouame na Odilon Kossounou nabo ntibemerewe gukina.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irakina na Cote d’Ivoire saa yine z’ijoro mu gihe Nigeria irakina na Afurika y’Epfo, saa moya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa