Afrobasket 2023: Nigeria yanyagiye u Rwanda igera ku mukino wa nyuma
Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023
Ikipe y’abagore y’igihugu cya Nigeria yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika [AfroBasket], nyuma yo kunyagira u Rwanda amanota 79 kuri 48 mu mikino ya ½ cy’irangiza.
Uyu mukino witabiriwe na Perezida Kagame ari kumwe na Ange Kagame, ndetse n’Abuzukuru be babiri muri BK Arena,wagaragaje itandukaniro rinini riri hagati y’amakipe yombi.
Agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinzwe amanota 22 kuri 6 ariko iza kwihangana igice cya mbere cy’umukino kirangira Nigeria ibatsinze amanota 44 kuri 18.
Agace ka gatatu karangiye u Rwanda rufite amanota 35 kuri 58 ya Nigeria.
Uyu mukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ku manota 48 kuri 79 ya Nigeria.
Nigeria ifite ibikombe 3 biheruka igiye gushaka uko yakwegukana icya kane cyikurikiranya nibasha gutsinda Senegal yatsinze Mali amanota 75-65.
Ibitekerezo
Hari umuntu umwe uteza imikasiro mu mikino. Naba atagihari muzareba ko abantu badatsinda