skol
fortebet

Afrobasket 2023: Nigeria yanyagiye u Rwanda igera ku mukino wa nyuma

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’abagore y’igihugu cya Nigeria yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika [AfroBasket], nyuma yo kunyagira u Rwanda amanota 79 kuri 48 mu mikino ya ½ cy’irangiza.

Sponsored Ad

Uyu mukino witabiriwe na Perezida Kagame ari kumwe na Ange Kagame, ndetse n’Abuzukuru be babiri muri BK Arena,wagaragaje itandukaniro rinini riri hagati y’amakipe yombi.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinzwe amanota 22 kuri 6 ariko iza kwihangana igice cya mbere cy’umukino kirangira Nigeria ibatsinze amanota 44 kuri 18.

Agace ka gatatu karangiye u Rwanda rufite amanota 35 kuri 58 ya Nigeria.

Uyu mukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ku manota 48 kuri 79 ya Nigeria.

Nigeria ifite ibikombe 3 biheruka igiye gushaka uko yakwegukana icya kane cyikurikiranya nibasha gutsinda Senegal yatsinze Mali amanota 75-65.

Ibitekerezo

  • Hari umuntu umwe uteza imikasiro mu mikino. Naba atagihari muzareba ko abantu badatsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa