skol
fortebet

Afrobasket 2023: Umukino w’ishyiraniro hagati y’U Rwanda na Uganda muri ¼

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mugihe imikino y’igokombe cy’afurika mu bagore mu mukino wa basketball (FIBA WOMEN AFROBASKET 2023) iribanyije, nyuma kandi yo gusoza imikino yo mu matsinda ndetse na kamarampaka ku makipe ataraboneye itike mu matsinda, ubu hatahiwe imikino ya ¼ ku makipe yakomeje harimo n’u Rwanda.

Sponsored Ad

U Rwanda rwabonye itike ku ikubitiro nyuma yo gusoza imikino yo mumatsinda yasojwe mu mpereza z’icyumweru gishize ruri ku mwanya wa mbere bityo ruhita rwerekeza muri ¼ aho rwagombaga gutegereza ikipe bazahura nyuma y’imikino ya kamarampakamu hagati y’igihugu cya Uganda ndetse na repubulika ya demokarasi ya Congo.

Uyu mukino wahuje ibi bihugu byombi ukaba warangiye ikipe y’igihugu ya Uganda (Gazelles) Kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu mukino wa kamarampaka itsinze ikipe ya DR CONGO amanota 78-62.

Ibi bikaba bivuze ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba gucakirana na Uganda mu mukino ya ¼ uza kuba kuri uyu wagatatu ku isahaya saa kumi nebyiri (6pm) mu nzu y’imikino ya BK ARENA.

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda rya mbere yari isangiye na Ivory coast ndetse na Angola, aho muri iyi mikino ikipe y’u Rwanda yatsinzemo umukino 1 wo yatsinzemo Ivory coast amanota 64 kuri 35 ariko u Rwanda ruza gutsindwa na Angola amanota 74 kuri 68 ariko ntacyo byahinduye ku mibare kuko u Rwanda rwazamutse aru u rwa mbere mu itsinda.

Ikipe y’igihugu ya Uganda yari mu itsinda rya 3 yari isangiye na Mali ndetse Senegal aho nayo yatizwe umukino 1 batsinzwemo na Mali amanota 80 kuri 66 ariko batsinda Senegal amanota 85 kuri 83 byahise basoza ku mwanya 2 nti babona itike yako kanya ariyo mpamvu baciye mu mikino ya kamarampaka.

Aya makipe asangiye akarere ndetse n’amateka muri iri rushanwa, araza guhura ahatanira kwerekeza mu mikino ya ½.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa