skol
fortebet

Afrobasket2023: Bwa mbere mu mateka ikipe y’u Rwanda y’abagore yageze muri 1/2 cy’irangiza

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bwa mbere mu mateka,ikipe y’ u Rwanda y’abagore yageze muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Afrika cya Basketball,nyuma yo gutsinda Uganda amanota 66 kuri 61.
Muri uyu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cya Afurika cy’Abagore warebwe na Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, u Rwanda rwatsinze Uganda bigoranye mu mukino rwabanje kurushwa bikomeye.
Agace ka mbere k’umukino, Uganda yaruhije bigaragara u Rwanda irutsinda ku manota 22 kuri 11 ndetse uburyo bwose bwabonetse yabutsinze (...)

Sponsored Ad

Bwa mbere mu mateka,ikipe y’ u Rwanda y’abagore yageze muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Afrika cya Basketball,nyuma yo gutsinda Uganda amanota 66 kuri 61.

Muri uyu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cya Afurika cy’Abagore warebwe na Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, u Rwanda rwatsinze Uganda bigoranye mu mukino rwabanje kurushwa bikomeye.

Agace ka mbere k’umukino, Uganda yaruhije bigaragara u Rwanda irutsinda ku manota 22 kuri 11 ndetse uburyo bwose bwabonetse yabutsinze mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bagowe no gutsinda.

Icyakora u Rwanda rwabashije kugaruka mu mukino mu gace ka kabiri itsinda amanota 16-6 byatumye igice cya mbere cy’umukino kirangira rurushwa inota rimwe gusa kuko Uganda yatsinze 28 kuri 27 y’u Rwanda.

Abakinnyi u Rwanda rugenderaho nka Destiney Philoxy, Hope Butera na Sifa Joyeuse Ineza bagarutse mu gace ka gatatu bari hejuru batsinda amanota menshi byatumye basiga Uganda amanota 20 y’ikinyuranyo.

U Rwanda rwatangiye agace ka kane ruzana Janai Crooms nawe rugenderaho ariko wagowe n’uduce twabanje agora cyane Uganda.

Icyakora u Rwanda rwaje kurushwa cyane mu minota ya nyuma y’umukino binyuze ku mukinnyi wa Uganda ukomeye cyane Jannon Otto watsinze amanota 31 muri uyu mukino arimo menshi yo mu gace ka kane.

Nubwo u Rwanda rwananiwe gutsinda amanota menshi mu minota ya nyuma y’agace ka kane rwihagazeho amanota rwari rwazigamye ntiyavamo birangira rutsinze umukino amanota 66-61.

Kimwe mu byagoye Uganda n’imvune y’umukinnyi igenderaho Jane Asinde ndetse no kuba abandi bakinnyi bayo bari hasi uretse Otto.

Ikindi gisa n’icyagoye Uganda n’umunaniro yakuye ku mukino yaraye isezereyemo DR Congo iyitsinze amanota 78 kuri 62 bigoranye cyane.

Ejo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,muri ½ u Rwanda ruzahura n’itsinda hagati ya Nigeria na Mozambique bakina kuri uyu wa Gatatu nijoro.

Iki gikombe cya Africa gikinwa buri myaka ibiri kuva mu 1966 Senegal niyo yiganje kuko imaze kugitwara inshuro 11. Gusa ntigiheruka kuko Nigeria ariyo iherutse kugitwara inshuro eshatu yikurikiranya.

Nubwo Senegal yatangiye nabi itsindwa, yo na Nigeria zirahabwa amahirwe menshi, kongeraho Mali yatsinze bikomeye Guinea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa