skol
fortebet

Afrobasket2023: Nigeria yegukanye igikombe,u Rwanda rubura umwanya wa gatatu

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore yegukanye Igikombe cya Afurika muri Basketball y’Abagore cyaberaga mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Senegal amanota 84 kuri 74.

Sponsored Ad

Iki gihugu cyagaragaje ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru,cyatsinze Senegal kiyirusha mu duce twose birangira cyegukanye iki gikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya (2017, 2019, 2021 & 2023) .

Nigeria ikomeje urugendo rw’imikino 23 idatsindwa muri AfroBasket Women kuko yegukanye n’iki gikombe cyabaga ku nshuro ya 28.

Senegal yatwaye iki gikombe inshuro 11 kurusha indi kipe yose,ntiyabashije kwitwara neza nubwo umukinnyi igenderaho Dillard yitwaye neza.

Uduce tubiri twa mbere niho Nigeria yagaragaje imbaraga cyane kuko twarangiye itsinze amanota 43 kuri 31 ya Senegal.

Nigeria yafashijwe cyane na Amy Okonkwo wahembwe nk’umukinnyi warushije abandi bose mu irushanwa (Most Valuable Player, MVP).

Ciarra Dillard yatsindiye Senegal amanota 19 ariko ibi ntibyayifashije muri uru rugamba yifuzagamo gutwara iki gikombe cyari kuba icya 12 cyayo.

Ku rundi ruhande,ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsinzwe na Nigeria muri 1/2, yasoje ku mwanya wa kane muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa na Mali amanota 89-51 (14-15, 23-9, 23-13, 19-14).

Kapiteni w’u Rwanda Charlotte Umugwaneza yagize ati: “Iri ni irushanwa rinini, twagerageje ibyo dushoboye ariko biranga.”

Ni ubwa mbere u Rwanda rugeze mu makipe ane ya mbere.

Jannon Otto wa Uganda niwe wahembwe nk’uwatsinze amanota menshi, hafi 130, muri iri rushanwa.

Rena Wakama wa Nigeria yabaye umutoza wa mbere w’umugore utwaye iri rushanwa atoza ikipe y’igihugu.

Nigeria itwaye iki gikombe idatsinzwe umukino n’umwe i Kigali nyuma yo nyuma yo gutsinda DR Congo, Misiri, u Rwanda n’uyu mukino wa nyuma.

Nigeria igeze kuri uyu muhigo wo gutwara ibikombe bine yikurikiranya wari ufitwe na Senegal yabikoze hagati ya 1970 na 1981.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa