skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Perezida yirukanye Umujyanama we amuziza dipolome

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo yirukanye umuhanga mu byerekeye ubukungu mu ikipe y’abajyanama be mu gihe hari ibibazo ku mpamyabumenyi ye ya Doctorat/PhD.

Sponsored Ad

Thabi Leoka avuga ko yayihawe n’ishuri rya kaminuza y ‘i London mu Bwongereza, London School of Economics (LSE), ariko abanyamakuru b’ibinyamakuru Business Day na Daily Maverick bavuga ko batashoboye kubona dosiye y’iyi mpamyabumenyi ye.

Mu cyumweru gishize, Madamu Leoka yahakanye ko atabeshye ku byerekeye amashuri ye.

Ku wa mbere, yeguye mu bagize ubuyobozi bw’amakompanyi abiri akomeye.

kompanyi yita ku butare Anglo American Platinum Limited yavuze ko Leoka yeguye ku mwanya we “muri gahunda yo kwita ku buzima bwe n’ibibazo bimwugarije ku bijyanye n’amashuri ye”.

kompanyi y’amaterefone ngendanwa MTN SA nayo yasohoye itangazo nk’iryo.

Kuri uwo munsi, yahise amenyeshwa “umwanzuro wo kumuhagarika ubwo mu ikipe y’abajyanama b’umukuru w’igihugu mu by’ubukungu”, nk’uko umuvugizi wa Perezida Ramaphosa, Vincent Magwenya, yabibwiye BBC.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa