skol
fortebet

Agace ka 9 ka Tour de France karanzwe n’impanuka nyinshi

Yanditswe: Sunday 09, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru nibwo mu irushanwa rya Tour de France bari bageze ku gace ka 9 kari kagizwe n’ibirometero 181,5.kavaga ahitwa Nantua kerekeza Chambery aho kabayemo impanuka nyinshi cyane mu basore bahataniraga gutwara iri rushanwa.
Aka gace kari kagizwe no kuzamuka imisozi cyane karanzwe n’impanuka nyinshi aho ku ikubitiro umusore Geraint Thomas ukinira ikipe ya Sky wari uwa kabiri ku rutonde rusange yakoraga impanuka ikomeye yatumye ahita ava mu irushanwa aho iyi mpanuka yafashe (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru nibwo mu irushanwa rya Tour de France bari bageze ku gace ka 9 kari kagizwe n’ibirometero 181,5.kavaga ahitwa Nantua kerekeza Chambery aho kabayemo impanuka nyinshi cyane mu basore bahataniraga gutwara iri rushanwa.

Aka gace kari kagizwe no kuzamuka imisozi cyane karanzwe n’impanuka nyinshi aho ku ikubitiro umusore Geraint Thomas ukinira ikipe ya Sky wari uwa kabiri ku rutonde rusange yakoraga impanuka ikomeye yatumye ahita ava mu irushanwa aho iyi mpanuka yafashe abasore barimo umusore Rafal Majka wari usigaye acungiweho n’ikipe ya Bora Hansgrohe nyuma y’aho umusore Peter Sagan yirukaniwe, byatumye atakaza iminota nyinshi ku rutonde rusange.


Ubwo abakinnyi bari bamaze kuzamuka umusozi wa Mont Chat bahise bafata inzira yamanukaga cyane maze umusore Ritchie Porte ukinira BMC Racing Team wahabwaga amahirwe menshi yo guhangana na Christopher Froome ufite umwenda w’umuhondo ata umuhanda akora impanuka ikomeye cyane yatumye ahita yurizwa Ambulance, Tour de France ye irangira gutyo.Muri iyi mpanuka Porte yagushije umusore Daniel Martin ukinira Etixx Quick Floors byatumye asigwa na bagenzi be bari kumwe umunota n’amasegonda 15 .

Uretse aba basore bazwi muri Tour de France hari abandi bagize impanuka barimo Robert Gesink wa Lotto NL Jumbo na Manuele Mori ukinira UAE Team Emirates mu gihe Alberto Contador nawe yakoze impanuka inshuro 2 byatumye atakaza iminota 4 n’amasegonda 19, aho yahise ava mu myanya 10 ya mbere ku rutonde rusange.


Kubera umuvuduko aka gace kari gafite hari abasore batashoboye kurangiza mu gihe cyateganyijwe bahise basezererwa, barimo mukuru wa Peter Sagan Juraj Sagan wa Bora Hansgrohe,kabuhariwe ku muvuduko w’umufaransa wanatwaye agace ka 4 k’iyi Tour de France Arnaud Demarre wari kumwe na bagenzi be 3 Mikael Delage,Jacopo Guarnieri na Ignatas konovalovas bose bakinira ikipe ya FDJ hari kandi umusore uzwi cyane muri iri rushanwa ndetse wanagize uruhare mu gutuma umudage Marcel Kittel atwara uduce 3 witwa Matteo Trentin ukinira Etixx Quick Floors na Mark Renshaw wa Dimension Data.

Kugeza kuri ubu umusore Christopher Froome uhabwa amahirwe menshi yo gutwara iri rushanwa niwe wambaye umwenda w’umuhondo aho mu duce 9 amaze gukoresha amasaha 38 iminota 26 n’amasegonda 28,akurikiwe na Fabio Aru umutaliyani ukinira Astana arusha amasegonda 18 mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Romain Bardet umufaransa ukinira ikipe ya AG2R La Mondiale urushwa na Froome amasegonda 51.

Agace k’uyu munsi kegukanwe n’umunya Colombia Rigoberto Uran ukinira ikipe ya Cannondale Drapac yo muri Amerika wakoresheje amasaha 5 iminota 07 n’amasegonda 22 aho yakurikiwe na Warren Barguil wa Team Sunweb mu gihe Chris Froome yabaye uwa 3 aho aba bose bagereye ku murongo rimwe. Ku munsi w’ejo taliki ya 10 Nyakanga abakinnyi bazaruhuka aho bazongera gukina ku wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa