Akanama gashinze amatora muri FERWAFA katangaje abakandida bagomba kwiyamamariza kuyiyobora
Yanditswe: Saturday 10, Mar 2018
Abagize akanama gashinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kamaze kwemera ubusabe bwa Brig Gen (Rtd) Jean Damascene Sekamana wavuye mu Intare na Rurangirwa Louis watanzwe na La Jeunesse ko aribo bagomba kuzahangana mu matora y’umuyobozi wa FERWAFA azaba taliki ya 31 Werurwe 2018.
Ku munsi w’ejo nibwo hagombaga gutangazwa bwa nyuma abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA birangira aba bombi aribo bemerewe nubwo byari byavuzwe ko Rurangirwa yabanje (...)
Abagize akanama gashinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kamaze kwemera ubusabe bwa Brig Gen (Rtd) Jean Damascene Sekamana wavuye mu Intare na Rurangirwa Louis watanzwe na La Jeunesse ko aribo bagomba kuzahangana mu matora y’umuyobozi wa FERWAFA azaba taliki ya 31 Werurwe 2018.
Ku munsi w’ejo nibwo hagombaga gutangazwa bwa nyuma abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA birangira aba bombi aribo bemerewe nubwo byari byavuzwe ko Rurangirwa yabanje kwangirwa gutanga kandidatire birangire akanama kisubiyeho.
Ingengabihe y’amatora y’ubuyobozi bwa FERWAFA
Tariki 19 – 23 Gashyantare 2018: Gutanga candidature kw’abifuza kwiyamamaza
Tariki ya 28 Gashyantare 2018: Kwiga dosiye z’abatanze candidature
Tariki ya 9 Werurwe 2018: Gutangaza abemerewe kwiyamamaza
Tariki ya 12 Werurwe 2018: Gutangira kwiyamamaza kw’abakandida
Tariki ya 31 Werurwe 2018: Amatora (Saa 10h kuri Lemigo Hotel)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *