skol
fortebet

Akarere ka Rubavu na Etincelles FC byitandukanyije n’abafana bayitabarije kuri Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwitandukanyije n’abiyitirira kuba abafana bayo baheruka kugaragara muri stade ku mukino wa APR FC, bitwaje ibyapa bitabariza iyi kipe, buvuga ko biriho amagambo asebya Akarere ka Rubavu ndetse buteguza ko bazafatirwa ibihano.

Sponsored Ad

Mu itangazo ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyize hanze,bwavuze ko bwitandukanyije nibyo bwita ’ibikorwa bibi ndetse biteye isoni’ byakozwe n’aba bafana batabariza ikipe yabo iri mu bukene bukabije.

Iri tangazo ry’iyi kipe rivuga ko ibyapa aba bafana bari bafite byariho amagambo asebya akarere ka Rubavu cyane ko byavugaga ko katereranye ikipe ikaba igiye kumanuka ndetse basaba Perezida Kagame kuhagoboka.

Iyi kipe yavuze ko nta kibazo bafitanye n’aka karere,ko gakora inshingano zako neza ndetse ko n’abakinnyi nta kibazo bafite.

Akarere ka Rubavu kemeza ko kahaye Etincelles miliyoni zirenga 200 FRW ndetse kakaba gahemba n’abakinnyi b’iyi kipe aho kugeza ubu ngo nta kirarane bafitiwe.

Amakuru avuga ko uyu munsi ikipe yahembwe amezi abiri bari bayirimo.

Hari andi makuru avuga ko abafana batatu bazamuye ibyapa basabira Etincelles FC kwitabaho bahagaritswe amezi atandatu mu bikorwa bya ruhago by’iyi kipe.

Etincelles FC niyo kipe rukumbi yatewe mpaga muri iyi shampiyona ndetse iyitererwa mu rugo na Musanze FC, kubera ko kuri uyu mukino habuze imbangukiragutabara.

Mbere yo guhura na APR FC ku cyumweru gishize,byavuzwe ko abakinnyi ba Etincelles FC bahawe amafaranga 1200 FRW buri umwe kandi amakuru yaturutse mu bakinnyi imbere.

Etincelles FC iri mu makipe abiri ashobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri aho ari iya 15 n’amanota 22, ikaba irusha atandatu gusa Etoile de l’Est ya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa