skol
fortebet

Akari kumutima wa Onana wahundagajweho amafaranga n’abafana ba Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Cameroun, Willy Essomba Onana yatangaje ko atari hose muri Afurika wasanga abafana bafite urukundo nk’urw’Abafana ba Rayon Sports bamuhundagajeho amafaranga nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro 2023 Gikundiro yasezeyemo Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Sponsored Ad

Onana witwaye neza mu mukino wo kuwa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, Rayon Sports yatsinzemo Police FC 3-2 agatsindamo ibitego bibiri wenyine, nyuma y’umukino ubwo Ikipe ye yari imaze kuririmba indirimbo yayo ndetse no gukoma amashyi y’ama-Rayon, abafana batangiye kuririmba izina rye ari nako bamuhamagara ngo aze bamusuhuze.

Aba bafana babanje kubuzwa na Polisi kubera kwirinda icyateza imvururu kiuri Kigali Pele Stadium idafite uruzitiro rukumira abafana guhura n’abakinnyi, Aba-Rayons byageze aho amajwi yabo aba menshi biba ngombwa ko abashinzwe umutekano babareka bagahura n’umukinnyi bihebeye wari utangiye kubegera.

Batangiye kunaga amafaranga ari bacye, uko Onana yabegeraga ni ko bagendaga biyongera. Ishimwe Prince ushinzwe umutekano muri Rayon Sports yafashaga uyu musore gutoragura anamurinze, yamuzaniye uruhago yashyiragamo ayo yatoraguraga.

Bamwe mu bafana babaraga amafaranga imbere ye bakagira macye bakura ku yo bafite mu ntoki bakamuha mu gihe abandi bamwatse nomero ye ngo baze gukanda akanyenyeri kuko ntayo bari bitwaje mu mufuka.

Onana waturutse ku ruhande rwo hepfo y’ikibuga rugana ku rwambariro yagendaga azamuka akurikira aho amafaranga ari guturuka. Yaje guhura n’Umunya-Uganda, Joackiam Ojera we waturutse ku ruhande rwa ruguru rugana ku marembo magari ya Kigali Pele Stadium maze barahoberana bishimira ibyo abafana babo baberetse.


Nyuma y’umukino aganira n’itangazamakuru ko ibi atari hose wabisanga ku mugabane wa Afurika ndetse ko ari umwenda abafana bahaye abakinnyi ko nabo bagomba kubishyura ibikombe.

Yagize ati “Ndishimye cyane ntabwo ari buri munsi twishima gutya. Si hose muri Afurika wasanga ibintu nk’ibi, yaba abafana ndetse natwe abakinnyi turi kuryoherwa n’intsinzi y’uyu munsi. Ni ibyishimo gusa.”

Yakomeje avuga ko mu bikombe bibiri bakiri gukinira bagomba kubyegukana byose cyangwa se byaba bibi bagatwaramo kimwe

Yagize ati "Turitoza buri munsi, dukina dushyizeho umwete n’imbaraga zacu zose ngo dushimishe abafana bacu kandi nabo barabitwereka ko baturi inyuma".

“Iki ni ikimenyetso kidutera imbaraga ko mu bikombe bibiri tugikinira twabyegukana byombi cyangwa se byatubera bibi tugatwara kimwe. Aba bafana bajya kudushyigikira aho twagiye gukina hose tugomba kubashimira tubaha ibikombe.”

Muri 1/2, Rayon Sports izahura na Mukura Victory Sports mu gihe APR FC izacakirana na Kiyovu Sports imikino izaba tariki ya 9 n’iya 10 Gicurasi n’iya 13 na 14 Gicurasi 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa