skol
fortebet

Alan Boileau niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2021

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Mu gace ka 3 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kerekeza I Gicumbi ku ntera y’ibirometero 171,6 kegukanwe n’Umufaransa w’imyaka 21 witwa Alan Boileau ukinira ikipe ya B-B Hotels.

Sponsored Ad

Uyu mufaransa yegukana agace ka gatatu asize abarimo Quintero Carlos Julian wa Terrengganu bahagereye rimwe.Uyu mukinnyi kandi ni nawe watwaye etape ya kabiri ya Kigali-Huye yo ku munsi w’ejo.

Mu bilometero birindwi bya nyuma,uyu Quintero yari imbere ndetse bishoboka ko ashobora kugera i Gicumbi ari imbere ariko byaje guhinduka afatwa na bagenzi bamutsindiye ku murongo aba uwa kabiri.Abandi barimo James Piccoli na Metkel Eyob

Quintero yegukanye amanota menshi y’umusozi wa gatanu muri iri siganwa wa Tetero, akurikiwe na Main Kent, Sevilla, Boileau na Vuillermoz.

Uwari wambaye umwenda w’umuhondo uyu munsi witwa Umba Santiago Lopez yawutakaje ijya mu mugongo wa Brayan Sanchez Vergra watwaye etape ya mbere ndetse uyu munsi yabaye uwa kane.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric, arushwa iminota 5 n’amasegonda 16 na Sanchez Vergara Brayan wa mbere.

Irushanwa ryatangiye riyobowe n’abasore 3 barimo Byukusenge Patrick w’imyaka 29 ukinira Benediction Ignite.

Umufaransa Cyril Gauthier w’imyaka 33 wegukanye intsinzi zirindwi mu marushanwa ya UCI n’Umubiligi Lennert Teugels w’imyaka 28, umaze gutwara amasiganwa 13 y’imbere mu gihugu cye cy’amavuko.

Aba bakinnyi bayoboye isiganwa kugeza bashyizemo iminota isaga 4 ariko baje gufatirwa mu misozi y’ibyumba batangira gusigara aribwo abarimo Quintero na bagenzi be batangiye kwataka guhera ku kirometero 143.

Byukusenge yasizwe na Lennert Teugels na Cyril Gautier ubwo bari bamaze gukina ibirometero 130.

Hamaze gukinwa ibilometero 141, abakinnyi babiri barimo Alana Boileau (B-B Hotels) wegukanye etape ya Kigali-Huye na Zerai ukinira Erythrée bacomotse mu bandi ariko igikundi gihita kibafata.

Mu birometero 30 bya nyuma,Carlos Quintero yasize abamukurikiye bose amasegonda 35 ariko aza kuvamo.

Uyu munsi irushanwa ryagoranye kubera imvura nyinshi n’imisozi bazamutse kuko abanya Algeria 2,umunya Eritrea umwe na Munyaneza Didier bavuye mu irushanwa badasoje etape.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa