skol
fortebet

Alan Boileau yegukanye agace ka 5 kabaye aka 3 atwaye muri Tour du Rwanda 2021

Yanditswe: Thursday 06, May 2021

Sponsored Ad

Umufaransa Alan Boileau w’imyaka 20 ukinira ikipe ya B-B Hotels mu Bufaransa niwe watsinze agace ka 5 ka Tour du Rwanda aho abakinnyi bahagurutse i Nyagatare basoreza mu Mujyi wa Kigali. Aka gace kari gafite intera ya 149.3 Km.

Sponsored Ad

Alan Boileau wakoresheje amasaha atatu, iminota 28 n’amasegonda 45, yegukanye agace ke ka gatatu mu isiganwa ry’uyu mwaka nyuma yo gutwara aka kabiri i Huye n’aka gatatu i Gicumbi.

Mu Nzira ya Nyagatare- Kigali ni ahantu harambuye cyane nubwo hagaragayemo udusozi 2 gusa.

Eyob Metkel umaze gutwara Etape 5 muri Tour du Rwanda niwe wafashe umwambaro w’umuhondo awambuye Brayan Sanchez Vergra watwaye etape ya mbere.Amaze gukoresha amasaha 16, iminota 42 n’amasegonda atanu, arusha abiri Rodriguez Christian Martin wa Direct Energie.

Eyob yabaye uwa 3 muri Etape y’uyu munsi ndetse ku rutonde rusange arusha umukurikiye amasegonda 2.

Uko Isiganwa ryagenze:

Ku kirometero cya kane, abakinnyi bane bahise bashaka kuyobora isiganwa aribo Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid)na Mohd Zariff (Terengganu).Nyuma y’ibirometero 9,aba bakinnyi 4 basize igikundi ho iminota ibiri n’amasegonda 30.

Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bageze ku biro by’Akarere ka Gatsibo basize igikundi ho iminota ine n’amasegonda 45.Ibirometero 30 byari bishize.

Abasiganwa bageze Kiziguro ku kirometero cya 60 barusha igikundi 3’25’’ hagati y’abakinnyi bane bayoboye n’igikundi.

Ku kirometero cya 116, Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 40 kivuye ku minota itatu n’amasegonda 10 hagati yabo n’igikundi.

Habura ibirometero 15 ngo isiganwa rirangire,Van Breussegem yacitse abandi 3 bari kumwe.Van Breussegem yahise asiga Goeman na Mohad Zariff amasegonda 12 mu gihe Nikodemus Holler yasigaye amasegonda 22.

Van Breussegem yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 30 hagati ye n’igikundi ubwo hari hasigaye ibilometero 9,3,ageze ku ruganda rwa INYANGE.

Ubwo isiganwa ryari rigeze Kimironko ku musozi wa Kigali Parents aho basoreje,uyu Breussegem yaje gufatwa n’igikundi birangira Alan Boileau atsinze.

Umunyarwanda wasoreje hafi uyu munsi ni Byukusenge Patrick (20) wakurikiranye na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ (21), bombi bakinira Benediction Ignite, aho basizwe amasegonda 28 mu gihe Uhiriwe Byiza Renus (23, Team Rwanda) yasizwe amasegonda 34 kimwe na Habimana Jean Eric (25) wa SACA.

Ku rutonde rusange, Muhoza Eric (28) ni we uza hafi, aho kuri ubu arushwa iminota itandatu n’amasegonda 48 mu gihe Nsengimana Jean Bosco (30), Manizabayo Eric (31), Nsengiyumva Shemu (35), Gahemba Barnabé (36) na Mugisha Samuel (40) aribo bari muri 40 ba mbere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa