skol
fortebet

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi we bakinana amuziza kutamuhereza umupira

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter Milan yarananiwe gutsinda Slavia Prague mu mukino wa Champions League wabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru,umujinya ashaka kuwutura mugenzi we bakinana Marcelo Brozovic ariko Sanchez arahagoboka.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Gazzetta dello Sport yatangaje ko Lukaku yashinze Marcelo Brozovic kutubahiriza amabwiriza y’umutoza Antonio Conte bituma ashaka kurwana nawe ariko Alexis Sanchez arahagoboka.

Lukaku yashinje uyu munya Croatia gutakaza imipira byoroshye ndetse no kwanga kumuha umupira ngo atsinde ibitego muri uyu mukino banganyijemo na Sparta Prague igitego 1-1,niko gushaka kumufata ngo amukubite.

Aba bagabo babiri batangiye giterana amagambo,uyu Marcelo Brozovic ashinja Lukaku guhusha uburyo bukomeye bwagombaga kubaha intsinzi birangira bashatse gufatana mu mashati ariko Sanchez wari hafi aho ngo yahise abitambika.

Umutoza Conte ngo yarakajwe n’uyu mwiryane w’aba bakinnyi bombi niko guhita asaba ubuyobozi kubafatira ibihano mu muhezo.


Brozovic yashinjwe na Lukaku gupfusha ubusa imipira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa