skol
fortebet

Alisson Becker ntiyagiye gushyingura se warohamye

Yanditswe: Sunday 28, Feb 2021

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Liverpool, Alisson Becker,yabuze uko ajya gushyingura se Jose Agostinho Becker uherutse kurohama mu kiyaga cyo hafi y’iwe.

Sponsored Ad

Kubera impamvu za Covid-19,Alisson Becker yabuze uburyo yerekeza muri Brazil kujya gushyingura se,byatumye ashyingurwa n’abantu 20 biganjemo inshuti n’abagize umuryango we.

Abashyinguye barimo umugore wa nyakwigendera, Magali n’umuhungu we Muriel w’imyaka 34, usanzwe arindira ikipe yo muri Rio de Janeiro yitwa Fluminense.

Amabwiriza ya Covid-19 ntiyemerera abantu bavuye mu Bwongereza kwerekeza muri Brazil ariyo mpamvu Alisson atagiye gushyingura se.

Uyu nyakwigendera wabyaye aba bagabo 2 bakomeye mu mwuga wo kurinda izamu,yabonetse mu ijoro ryo kuwa Gatatu yarohamye mu kiyaga cyo hafi y’iwe ahitwa Lavras do Sul mu majyepfo ya Brazil.

Umurambo we warapimwe hemezwa ko uyu mugabo yarohamye gusa haracyakorwa iperereza ryimbitse.

Ntabwo umuryango we urasobanukirwa n’uku kurohama kuko uyu musaza kuko yari asanzwe azi koga ndetse ngo yibiraga akagera kure cyane kandi ntagire icyo aba.

Kuwa Gatanu nibwo habaye umuhango wo gushyingura Becker wabereye ku gituro cy’ahitwa Novo Hamburgo cyitwa Canudos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa