skol
fortebet

Ally Niyonzima yashinje Rayon Sports kumwima umushahara yo ivuga ko ari ibinyoma

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Ally Niyonzima ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko impamvu yavuye ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abakinnyi bose b’iyi kipe ari uko bavugaga ibijyanye n’amafaranga gusa kandi we ntayo yabonye guhera muri Mutarama yahawemo igice kugeza ubu.

Sponsored Ad

Icyakora ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko ibyo uyu mukinnyi yavuze ari ibinyoma kuko ngo impande zombi zari zumvikanye ko azatangira guhembwa ari uko yazanye urupapuro rumwemerera guhindura ikipe rwari kuva muri Oman, aho yakinaga.

Mu kiganiro Ally Niyonzima yahaye Radio 10 ku mpamvu zatumye yikura kuri uru rubuga rwa WhatsApp rubahuza ari uko ibiganiro byahavugirwaga ari ibyibanda ku mafaranga gusa kandi ntayo yahawe.

Yagize ati “Navuye ku rubuga kuko ibintu twavugaga byari amafaranga gusa kandi ntayo nabonaga. Kuva ngeze muri Rayon Sports, mu mezi ane ashize, nahembwe igice cy’ukwezi gusa. Mfite umuryango kandi mva muri Oman ninjye wiyishyuriye buri kimwe kugira ngo ntangire gukina muri Rayon Sports.”

“Ntabwo narakaye kuko batari kuduhemba muri ibi bibazo kuko biri ku Isi yose, ariko ntabwo bimaze amezi atatu, ntabwo bimaze amezi ane cyangwa abiri. Bimaze ukwezi kumwe kandi uko kwezi hari harimo ideni ryanjye mbere y’uko biba.”

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko ibyo Ally Niyonzima yavuze ari ibinyoma kuko ngo bari bagiranye amasezerano mbere y’uko asinya ko azahabwa umushahara ari uko yazanye ITC iboneka habura igihe gito ngo ibibazo bya COVID-19 bitangire.

Yagize ati “Ally yasinye muri Rayon Sports tariki ya 15 Mutarama 2020, asinyira ikipe urwandiko rusobanura ko azatangira guhembwa ari uko yabonye ITC. Iyo ITC yabonetse tariki 31 Mutarama 2020. Igihe Rayon Sports yahembaga ukwezi kwa Mutarama.”

“Nubwo Ally atari yemerewe guhembwa, dukurikije amasezerano dufitanye, Rayon Sports yamuhaye amafaranga angana na 60% by’umushahara kugira ngo abashe kubaho. Igihe twatangaga ubufasha bwa mbere ku bari muri gahunda ya Guma mu rugo, Ally yarabuhawe. Ku bijyanye n’ubufasha bwa kabiri ntiyabuhawe kuko iyo gahunda itamurebaga kuko yari yaramaze kujya i Burundi.”

Niyonzima Ally w’imyaka 24, yavuze ko aho aba mu Burundi nta nzu ahafite, ko akodesha ndetse nyir’inzu atamworoheye, aba amwishyuza gusa yavuze ko nta mutima mubi afitiye Rayon Sports ndetse akiri umukinnyi wayo.

Rayon Sports ivuga ko ikomeje gushaka ibisubizo by’imishahara y’abakinnyi uhereye muri Gashyantare mu gihe abakinnyi bahabwa ubufasha butandukanye muri ibi bihe bya Coronavirus.

Kuwa 15 Mutarama 2020 nibwo Ally Niyonzima wakiniraga ikipe ya Al Bashaer yo mu gihugu cya Oman mu cyiciro cya kabiri yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6 yakomwe mu nkokora na Coronavirus

Ally Niyonzima yanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC, AS Kigali na Mukura Victory Sports ndetse n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu “Amavubi.”

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa