skol
fortebet

Amafaranga Real Madrid ishaka gutanga kuri Kylian Mbappe yahungabanyije ibinyamakuru bikomeye

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid iri guca amarenga ko iziyubaka bikomeye,yatangiye kurambagiza rutahizamu Kylian Mbappe Lotin wa PSG aho yifuza kumutangaho akayabo ka miliyoni 240 z’amapawundi ndetse ikamuhemba umushahara wa miliyoni 13,ujya gukuba kabiri uwo ahembwa muri iyi kipe yo mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka w’imikino Real Madrid yagaragaje intege nke mu busatirizi ariyo mpamvu Zidane yifuza kubaka bikomeye iki gisata cyahungabanyijwe bikomeye n’igenda rya kizigenza Cristiano Ronaldo.

PSG irifuza kurekura Kylian Mbappe kugira ngo itazahabwa ibihano bya FFP [Financial fair play] na UEFA, ariyo mpamvu Real Madrid ifite amahirwe menshi yo kumubona.

Kylian Mbappe ni umufana ukomeye wa Real Madrid ndetse yifuzaga kuyerekezamo mbere y’uko ajya muri PSG ariko Florentino Perez ntiyashyiramo imbaraga ariko kuri iyi nshuro birashoboka cyane.

Uretse Mbappe,Real Madrid irifuza abandi basatirizi barimo Raheem Sterling,Sadio Mane na Eden Hazard bose bakina muri Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa