skol
fortebet

Amafoto ya David Beckham n’umugore we bari mu rukundo ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

Icyamamare David Beckham cyamenyekanye mu mupira w’amaguru mu makipe akomeye nka Real Madrid,Manchester United,PSG,AC milan n’ayandi,yagaragaye ari gusomana n’umugore we Victoria mu buryo budasanzwe bitungura benshi cyane ko hari hamaze iminsi ibihuha ko aba bombi bashobora gutandukana.

Sponsored Ad

Beckham n’umugore we Victoria bamaze imyaka 19 bashyingiranywe,banyomoje ibihuha byari bimaze iminsi bibavugwaho mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga ko bagiye gutandukana,aho bombi basohokanye n’abana babo 4 mu majyepfo y’Ubufaransa.

Beckham n’umugore we bagaragaye bari gusomana mu buryo budasanzwe ndetse bari mu byishimo bidasanzwe bari kumwe n’aba bana babo bose mu bwato.

Victoria Beckham yabwiye ikinyamakuru Vogue ko we n’umugabo we bicaranye n’abana babo bababwira ko ibyo gutandukana kwabo ari ibihuha cyane ko bimwe mu binyamakuru byavuze ko Beckham yiboneye undi mugore agiye gutandukana n’uyu munyamideli.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa