skol
fortebet

Amagambo Cristiano Ronaldo yatangaje kuri Mo Salah yatunguye benshi mu bayumvise

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo uri mu Burusiya mu myiteguro ikomeye yo kwitegura imikino y’igikombe cy’isi hamwe na bagenzi be ba Portugal,yavuze ko Mohamed Salah ashobora guhagarika ubudasa bwe na Messi bwabafashije kwegukana Ballon d’Or 10 ziheruka.

Sponsored Ad

Ronaldo yavuze ko kwigaragaza kwa Mo Salah kwamweretse ko we na mugenzi we Messi bashobora kuzamburwa Ballon d’Or n’uyu munya Misiri witwaye neza mu mwaka we wa mbere muri Liverpool akayitsindira ibitego 44 mu marushanwa yose ndetse agaca agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa Premier League.

Kwigaragaza kwa Mo Salah kwateye ubwoba Ronaldo

Yagize ati “Mohamed Salah yarigaragaje cyane uyu mwaka.Benshi bavuga intambara yanjye na Messi kuri Ballon d’Or,ariko hari abandi batangiye kuyinjiramo.Uyu munya Misiri nawe abarimo.”

Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego birenga 600 kuva yatangira ruhago,yavuze ko yifuza ko Mo Salah yakira vuba akazagaragara mu gikombe cy’isi ndetse yizeye ko bizashoboka.

Hari amahirwe menshi y’uko Mohamed Salah na Cristiano Ronaldo bahurira mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’isi,kuko Misiri iri mu itsinda A mu gihe Portugal iri mu itsinda B, kandi amatsinda yegeranye agenda ahura muri iki cyiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa