skol
fortebet

Amagare: U Burasirazuba bugiye kuberamo isiganwa ry’iminsi ibiri

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Ntara y’u Burasirazuba n’utundi Turere tutari utwo muri iyi Ntara, hagiye kubera isiganwa ry’amagare rizakinwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Iri siganwa ry’amagare ryiswe ‘Akagera Race’, rizakinwa biciye mu bufatanye bw’Intara y’i Burasirazuba n’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Umunsi wa Mbere wa ryo ni ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, uwa Kabiri ni ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023.

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu abasiganwa bazava i Gicumbi basoreze mu Karere ka Nyagatare.

Bucyeye ku Cyumweru, bazahaguruka i Nyagatare bagere i Rwinkwavu banyuze i Kayonza, bagaruke gusoreza i Kayonza.

Impamvu iri siganwa rizakinwa iminsi ibiri, ni mu rwego rwo gutangira gutegura abakiri bato gukina iminsi ikurikirana nk’uko amarushanwa arimo Tour du Rwanda akinwa hagamijwe gutegura umubiri we hakiri kare.

Ni isiganwa rigiye gukinwa mbere gato ya shampiyona ya 2023 na yo izakinwa mu minsi ibiri kuko izaba tariki 16-17 Kamena 2023 mu Karere ka Rwamagana.

Kujyana amarushanwa mu Ntara zitandukanye, bisobanuye gukomeza kwegereza umukino w’amagare Abanyarwanda, no gutegura abakinnyi benshi bato nk’uko Murenzi Abdallah uyobora Ferwacy aherutse kubitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa