skol
fortebet

Amagare: U Rwanda rwatwaye imidali ibiri ya zahabu mu mikino nyafurika

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare ikomeje gukora amateka mu marushanwa nyafurika yo gusiganwa ku magare kuko mu batarengeje imyaka 23 yatwaye imidali ya zahabu mu bahungu n’abakobwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023,u Rwanda rwatwaye umudali wa zahabu rubifashijwemo na Uhiriwe Byiza Renus mu batarengeje imyaka 23.
Uyu yatsinze umunya Eritrea wamukurikiye ndetse n’umunya Algeria wabaye uwa gatatu.
Ku cyumweru nabwo,Umunyarwandakazi Ingabire Diane (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare ikomeje gukora amateka mu marushanwa nyafurika yo gusiganwa ku magare kuko mu batarengeje imyaka 23 yatwaye imidali ya zahabu mu bahungu n’abakobwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023,u Rwanda rwatwaye umudali wa zahabu rubifashijwemo na Uhiriwe Byiza Renus mu batarengeje imyaka 23.

Uyu yatsinze umunya Eritrea wamukurikiye ndetse n’umunya Algeria wabaye uwa gatatu.

Ku cyumweru nabwo,Umunyarwandakazi Ingabire Diane yegukanye umudali wa zahabu mu bakobwa batarengeje imyaka 23.Yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na mugenzi we NIRERE Xaverine.

Mu bagore bakuze,Ingabire Diane yabaye uwa kane mu gihe Nirere yabaye uwa 5.Uwatwaye shampiyona ya Afurika yo gusigana ku magare mu bagabo bakuru ni Henok Mulubrhan wa Eritrea.Yakurikiwe n’umunya Algeria,hanyuma kuwa 3 haza umunya Morocco.

Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gashyantare 2023, ni bwo iyi Shampiyona Nyafurika yakomeje ku munsi wayo wa gatatu hakinwa ibyiciro birimo icy’abagabo bakina bavanze n’abagore, bagakinira hamwe nk’ikipe basiganwa n’ibihe.

Muri iki cyiciro, Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Tuyizere Étienne, Niyonkuru Samuel, Muhoza Eric, Nzayisenga Valentine, Ingabire Diane na Nirere Xaverine.

Yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba iya kabiri ikoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 19 ku ntera y’ibilometero 24.

Ingabire Diane [Hagati] yegukanye umudali wa zahabu muri U23 ejo

Ibitekerezo

  • Hhhhhh ubu x nkawe kweli!!!!🤔🤔 Ni Gute Wandika Ibintu bigasiga urujijo Aho kuba Ubumenyi? Ubu x umuntu yamenya Bari Mukihe Gihugu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa