skol
fortebet

Amakipe yose yo mu Bwongereza yikuye muri European Super League kubera igitutu cy’abafana

Yanditswe: Wednesday 21, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku Cyumweru nibwo ibinyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi byatangaje ko hari irushanwa ryitwa European Super League rije guhangana na UEFA Champions League isanzwe ikunzwe na benshi cyane.

Sponsored Ad

Icyababaje benshi nuko iri rushanwa ryari rihuje amakipe 12 y’ibigugu arimo asanzwe afite amateka muri Champions League ndetse intego y’aya makipe kwari ukwibira amafaranga yo mu mupira w’amaguru hanyuma amakipe mato akaririra mu myotsi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata 2021,nibwo amakipe yo Mu Bwongereza yose uko ari 6 yikuye muri Super League bitewe n’igitutu cy’abafana bahagurutse bakigaragambya kakahava.

Abafana basaga 1000 ba Chelsea bateraniye ku kibuga Stamford Bridge mbere y’umukino yanganyijemo na Brighton 0-0, bafite ibyapa byamagana iri rushanwa ndetse babuza imodoka yari irimo abakinnyi bayo kwinjira kugeza ubwo Petr Cech uri mu bashinzwe imikino asabye imbabazi ngo bareke itambuke.

Uku kutavuga rumwe kuri Super League kwatumye umuyobozi ukomeye muri Manchester United,Ed Woodward yegura ku mirimo ye yari amazeho igihe.

Amakuru aravuga ko kuba aya makipe yikuye muri Super League biraza gutuma acibwa amande n’abayobozi b’iri rushanwa ryanzwe kuko bari basinye amasezerano avuga ko bagomba kugumamo nibura ibyaka 3.

Imwe mu ntego za Super League kwari ugufasha aya makipe kwivana mu gihombo yatejwe na Covid-19 kuko yari yabonye abashoramari bayaha akayabo aho bivugwa ko yari guhabwa asaga miliyoni 300 kuri buri imwe.

Mu ibaruwa ifunguye Arsenal yandikiye abafana bayo yagize iti “Ntabwo yari intego yacu guteza akavuyo ariko ubwo ubutumire bwo kwinjira muri Super League bwazaga nubwo twumvaga ko bidafite igihe kirambye,twanze gusigara inyuma kugira ngo turinde Arsenal n’ahazaza hayo.

Kubera umusaruro wo kubumva no kumva isi y’umupira w’amaguru muri rusange mu minsi ishize,twahisemo kuva muri Super League.Twakoze ikosa,turisabiye imbabazi.”

Super League yari izajya ikinwa n’amakipe 20 arimo 15 ahoraho.Muri Kanama,aya makipe yari kuzajya agabanywa mu matsinda 2 hanyuma agakina imikino y’amatsinda hanyuma 3 ya mbere muri buri tsinda akagera muri ¼ mu gihe ayabaye aya 4-5 akina kamarampaka hashakwa 2 yiyongeraho.

Hari amakuru avuga ko FC Barcelona na Atletico Madrid nazo zirikura muri iri rushanwa mu gihe Real Madrid isa n’iyarishinze yo ikirikomeyeho.


Amakipe yose yo mu Bwongereza yikuye muri Super League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa