skol
fortebet

Amakipe abakinnyi,n’Abatoza bakoze udushya mu mikino y’igikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Benshi mu batuye isi bahanze amaso imikino y’igikombe cy’isi ibura iminsi 3igatangira mu Burusiya aho ibihugu 32 bigabanyije mu matsinda 4 bizesurana muri iki gihe cy’ukwezi dore ko iki gikombe cy’isi kizatangira kuri uyu wa kane taliki ya 14 Kamena 2018 kikazarangira ku wa 15 Nyakanga 2018.

Sponsored Ad

Mu gihe habura iminsi 3 kugira ngo igikombe cy’isi kigiye kuba ku nshuro ya 21 gitangire mu Burusiya UMURYANGO wabateguriye tumwe mu dushya tw’ingenzi twagiye dukorwa n’amakipe,abaakinnyi n’abatoza mu mikino y’igikombe cy’isi.

Amakipe azitabira igikombe cy’isi 2018

Amakipe y’Ibihugu:
Brazil niyo kipe y’igihugu imaze gukina buri gikombe cy’isi kuko kuva cyatangira mu mwaka wa 1930 imaze kwitabira inshuro zose uko ari 20 izitabira n’icy’uyu mwaka kigiye kuba ku nshuro ya 21.

Brazil ifite ibikombe by’isi byinshi kurusha abandi (5)

Brazil imaze kwegukana ibikombe by’isi byinshi kurusha andi makipe kuko yatwaye ibikombe by’isi 5,iheruka icya 2002.

Nta gihugu kiva ku wundi mugabane utari Amerika y’Amajyepfo n’Uburayi kiratwara igikombe cy’isi kuko kimaze gutwarwa n’amakipe y’Iburayi inshuro 11 mu gihe Amerika y’Amajyepfo yagitwaye inshuro 9.

Ubudage nibwo bumaze gukina imikino myinshi 106 mu gikombe cy’isi,aho bwatsinzemo 66 mu gihe Brazil yakinnye imikino 104 itsinda imikino 70.

Ikipe imaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro nyinshi ni Ubudage bumaze kuhagera inshuro 8 bugatsindamo 4 ( (1954, 1966, 1974, 1982, 1986, 1990, 2002, 2014),mu gihe Ubuholandi ariyo kipe imaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro nyinshi ntitware igikombe (Inshuro 3- 1974, 1978, 2010).

Igihugu cya Scotland gifite agahigo ko kwitabira igikombe cy’isi inshuro nyinshi ntikibashe kurenga amatsinda, inshuro 8 zose (1954, 1958, 1974, 1978, 1982, 1986, 1990, 1998), mu gihe Republic cya Ireland aricyo gihugu kimaze kwitabira igikombe cy’isi inshuro nkeya,kikarenga amatsinda inshuro 3 (1990, 1994, 2002).

Umukino wa nyuma umaze guhuriraho amakipe amwe inshuro nyinshi ni uhuza Ubudage na Argentina, umaze kuba inshuro 3 (1986, 1990, 2014).

Ubudage na Brazil nibyo bihugu bimaze kurenga amatsinda inshuro nyinshi kuko bimaze kuyarenga inshuro 17.

Argentina nicyo gihugu kimaze gukina imikino myinshi y’igikombe cy’isi bikaba ngombwa ko bitabaza penaliti aho byabaye inshuro 5 zose ((1990, 1990, 1998, 2006, 2014),gitsinda imikino 4 agahigo kinganya n’Ubudage nabwo bumaze kurokokera kuri penaliti inshuro 4.

Uduhigo twakozwe n’abakinnyi n’abatoza:

Umukinnyi wakinnye imikino myinshi mu gikombe cy’isi :Lothar Matthäus (25),

Klose niwe uyoboye abatsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi

Umukinnyi watwaye igikombe cy’isi inshuro nyinshi :Pele (3)

Abakinnyi bageze ku mukino wa nyuma inshuro nyinshi (3) : Nílton Santos ( Brazil 1950, 1958, 1962), Pelé ( Brazil 1958, 1962, 1970), Pierre Littbarski ( West Germany 1982, 1986, 1990), Lothar Matthäus ( West Germany 1982, 1986, 1990), Cafu ( Brazil, 1994, 1998, 2002), Ronaldo ( Brazil, 1994, 1998, 2002).

Abakinnyi bakinnye ibikombe by’isi byinshi (5): Antonio Carbajal ( Mexico, 1950–1966), Lothar Matthäus Germany, 1982–1998).

Umukinnyi wakinnye iminota myinshi mu gikombe cy’isi :Paolo Mardini ( Iminota 2,217), Paolo Maldini ( Italy, 1990–2002),

Pele yatwaye ibikombe by’isi 3

Umukinnyi watsinze imikino myinshi mu gikombe cy’isi (17):Miroslav Klose (Germany, 2002–2014),

Umukinnyi wakinnye imikino myinshi ari kapiteni (16):Diego Maradona (Argentina,1986-1990).

Umukinnyi wasimbuye inshuro nyinshi mu gikombe cy’isi (11) :Denilson,Brazil, 1998–2002).

Umukinnyi wakinnye igikombe cy’isi ari muto kurusha abandi Norman Whiteside ( Northern Ireland vs Yugoslavia, ku wa 17 Kamena 1982 (ku myaka 17 , n’iminsi 41).

Umukinnyi wakinnye umukino wa nyuma ari muto:Pele (Brazil) ku myaka 17 n’iminsi 249,Brazil vs vs Sweden, ku wa 29 Kamena 1958.

Umukinnyi wakinnye igikombe cy’isi akuze ni Faryd Mondragón wakinnye mu gikombe cy’isi cya 2014 ku myaka 43 n’iminsi 3, ku mukino igihugu cye cya Colombia vs Japan, ku wa 24 Kamena 2014.

Umukinnyi watwaye igikombe cy’isi akuze ni Dino Zoff w’Umutaliyani wagitwaye afite imyaka 40 n’iminsi 133, ubwo Ubutaliyani bwatsindaga Ubudage bw’Iburengerazuba ku wa 11 Nyakanga 1982.

Umukinnyi wabaye kapiteni mu gikombe cy’isi akiri muto ni Tony Meola w’umunyamerika wabaye kapiteni ku myaka 21 n’iminsi 109,ubwo USA yahuraga na Czechoslovakia, ku wa 10 Kamena 1990.

Umukinnyi watsinze igitego mu gikombe cy’isi akuze ni Roger Milla wa Cameroon, wagitsinze afite imyaka 42 ukwezi kumwe n’iminsi 8,ubwo bahuraga n’Uburusiya ku wa 28 Kamena 1990 mu gihe uwagitsinze ari muto ari pele wabikoze afite imyaka 17,amezi 7 n’iminsi 27 mu mwaka wa 1954.

Umukinnyi Juste Fontaine w’Umufaransa niwe ufite agahigo ko kuba yaratsinze ibitego byinshi mu irushanwa rimwe aho yatsinze ibitego 13 mu gikombe cy’isi cya 1958,mu gihe umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi ari Miroslav Klose watsinze 16.

Juste Fontaine watsinze ibitego 13 mu irushanwa rimwe ry’igikombe cy’isi 1958

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mukino umwew’igikombe cy’isi n’Umurusiya witwa Oleg Salenko watsinze ibitego 5 mu mukino Uburusiya bwatsinzemo Cameroon ibitego 6-1,mu mwaka wa 1998.

Umwongereza witwa Geoff Hurst yakoze agahigo ko gutsinda ibitego byinshi 3, mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi,1966.

Umukinnyi watsinze igitego ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi akuze ni Nils Liedholm ukomoka muri Sweden watsinze igitego ku myaka 35, amezi 8 n’iminsi 21,ubwo bahuraga na Brazil mu mwaka wa 1958.

Asamoah Gyan niwe mukinnyi umaze guhusha penaliti nyinshi mu gikombe cy’isi, 2 mu gihe abinjije nyinshi barimo Eusebio wa Portugal mu mwaka wa 1966,Rob Rensenbrink w’umuholandi mu mwaka wa 1978 na Gabriel Baptistuta wa Argentina wabikoze mu mwaka wa 1994 1998,bose binjije penaliti 4.

Umukinnyi watsinze igitego cyihuse mu mateka y’igikombe cy’isi ni umunya Turkiya Hakan Şükür wagitsinze ku isegonda rya 11 bahura na Koreya y’Amajyepfo mu gikombe cy’isi cya 2002, mu gihe uwatsinze igitego cyihuse ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ari umuholandi witwa Johan Neeskens mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1974,wagitsinze ku isegonda rya 90 bahuye n’Ubudage bw’Iburengerazuba.

Umukinnyi wahawe ikarita itukura yihuse mu gikombe cy’isi ni Jose Baptista w’umunya Uruguay wayihawe ku isegonda rya 56 mu gikombe cy’isi cya 1986 ubwo bahuraga na Mexico.

Umutoza ufite agahigo ko gutoza imikino myinshi mu gikombe cy’isi ni Umudage, Helmut Schön watoje 25 ndetse niwe watsinze imikino myinshi mu gikombe cy’isi 16.
Umutoza watwaye ibikombe byinshi by’isi ni Umutaliyani Vittorio Pozzo watwaye 2 (1934,1938).

Pele na Franz Beckenbauer

Umutoza muto watoje mu gikombe cy’isi ni umunya Argentina Juan José Tramutola watoje mu mwaka wa 1930 afite imyaka 27 n’iminsi 267 mu gihe uwatoje akuze cyane ari Otto Rehhagel watoje ubugereki mu mwaka wa 2010 afite imyaka 71 n’iminsi 317.

Umutoza watsinze imikino myinshi yikurikiranya ni Luis Felipe Scolari watoje Brazil na Portugal mu mwaka wa 2002 na Portugal mu mwaka wa 2006, wamaze imikino 12 adatsindwa muri ibi bihugu byombi.

Mario Zagallo ukomoka muri Brazil na Franz Beckenbauer w’Umudage, nibo batwaye igikombe cy’isi ari abakinnyi ndetse n’abatoza.

Mario Zagallo yatwaye igikombe cy’isi ari umukinnyi n’umutoza

Mario Zagallo yatwaye igikombe cy’isi ari umukinnyi mu mwaka wa 1958 na 1962 ,agitwara mu mwaka wa 1970 ari umutoza mu gihe Franz Beckenbauer, w’Umudage yagitwaye ari umukinnyi mu mwaka 1974,agitwara ari umutoza mu mwaka wa 1990.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa