skol
fortebet

Amakipe afashwa n’uturere ashobora kutazakina shampiyona y’umwaka utaha

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

Amakipe yaterwaga inkunga n’uturere hafi 90% ari mu mazi abira kubera imyanzuro yafatiwe ishobora gutuma yose asenyuka mu mwaka w’imikino utaha azize kubura amikoro ubwo hazaba hashyirwa mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze. AS Kigali ishobora kugerwaho n’ingaruka z’imyanzuro yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi b’inzego zibanze
Muri uyu mwiherero hafashwe umwanzuro ukomeye wateye benshi mu bayobozi b’amakipe y’uturere impungege uvuga ko nta ngengo y’imari y’ikipe (...)

Sponsored Ad

Amakipe yaterwaga inkunga n’uturere hafi 90% ari mu mazi abira kubera imyanzuro yafatiwe ishobora gutuma yose asenyuka mu mwaka w’imikino utaha azize kubura amikoro ubwo hazaba hashyirwa mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze.

AS Kigali ishobora kugerwaho n’ingaruka z’imyanzuro yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi b’inzego zibanze

Muri uyu mwiherero hafashwe umwanzuro ukomeye wateye benshi mu bayobozi b’amakipe y’uturere impungege uvuga ko nta ngengo y’imari y’ikipe runaka izongera kubaho mu karere ndetse ingengo y’imari ya siporo muri rusange itazongera kurenza miliyoni 60.

Musanze ntizoroherwa na shampiyona itaha

Ibi bivuze ko ingengo y’imari y’amakipe akina imikino itandukanye mu karere izajya ihabwa miliyoni 60 gusa aho guha amakipe ya ruhago ingengo y’imari iri hejuru nkuko byakorwaga.

Kiyovu ishobora kugabanyirizwa inkunga yahabwaga na Nyarugenge

Ibi bivuze ko amakipe agiye kwiruka ku baterankunga izagera mu ntangiriro z’umwaka w’imikino utaha itarabona umuterankunga izasenyuka aho amakipe atandukanye ashobora kuhazaharira cyane.

Uko amakipe atandukanye yaterwaga inkunga n’uturere:
Bugesera yahabwaga n’akarere miliyoni 140 frw
Mukura yahabwaga n’akarere ka Huye miliyoni 100frw
Espoir yahabwaga na Rusizi miliyoni 120frw
Kirehe yahabwaga miliyoni 100 frw n’akarere ka Kirehe
Etiencelles yahabwaga n’akarere ka Rubavu miliyoni 125frw
Amagaju yahabwaga n’akarere ka Nyamagabe miliyoni 80 frw
Kiyovu yahabwaga n’akarere ka Nyarugenge miliyoni 60 frw
Sunrise yahabwaga na Nyagatare miliyoni 120frw
Gicumbi yahabwaga n’akarere miliyoni 45 frw
AS Kigali yahabwaga n’Umujyi wa Kigali miliyoni 250 frw
Musanze yahabwaga n’akarere miliyoni 120 frw.

Sunrise yari itunzwe n’akarere ka Nyagatare

Uyu mwanzuro nushyirwa mu bikorwa shampiyona y’umwaka utaha izakinwa n’amakipe 5 gusa arimo APR FC, Rayon sports ,Police FC,Miroplast na Marines FC bishobora gutuma idakinwa.

Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi b’inzego zibanze:

1. Nta ngengo y’imari y’ikipe izongera kuba mu karere,hazabaho ingengo y’imari ya siporo muri rusange
2. Nta Ngengo y’imari ya siporo muri rusange mu karere izongera kurenga milliyoni 60.
3. Nta muyobozi mu nzego z’ibanze njyanama na Nyobozi cg umukozi w’akarere wemerewe kuba mu buyobozi bw’i kipe
4. Ikipe y’akarere igomba gukinisha umubare munini w’abakinnyi bakomoka muri ako karere.

Bugesera ishobora guhungana kubera ibyemezo byafatiwe amakipe y’uturere

Umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze watangijwe na Nyakubahwa perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018 usozwa ku wa 30 Werurwe 2018 nyuma y’iminsi itatu wamaze ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa