skol
fortebet

Amakipe y’u Rwanda yabonye intsinzi imwe mu mikino itatu

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru amakipe y’u Rwanda ya Sitting volleyball mu bagabo n’abagore yaserutse mu mikino y’umunsi wa mbere mu matsinda yayo y’Igikombe cy’Isi 2023 kiri kubera mu Misiri, aho mu mikino itatu yakinnye abagore ari bo babonye intsinzi.

Sponsored Ad

Ni imikino yabanjirijwe n’umukino wo mu itsinda rya mbere mu bagabo aho ku i Saa ine z’amanywa bakinnye n’igihugu cya Iraq cyo cyari yaratsinzwe na Misiri mu mukino wafunguye irushanwa tariki 11 Ugushyingo 2023 amaseti 3-0.

Uyu mukino u Rwanda rwawutangiye neza rutsinda iseti ya mbere ku manota 25-22, ibi ariko ntabwo ariko byakomeje kuko mu iseti ya kabiri igihugu cya Iraq cyagiye imbere y’u Rwanda kugeza ubwo nacyo kiyegukanye ku manota 25-16.

Abakinnyi b’u Rwanda bakomeje guhatana maze mu iseti itari yoroshye ya gatatu y’umukino bayegukana batsinze amanota 25-20.

Aha hari hasigaye ko u Rwanda rwatsinda iseti yarwo ya gatatu yari iya kane y’umukino bakawegukana, ariko ntabwo ariko byagenze kuko mu buryo butari bworoshye ku mpande zombi batsinzwe amanota 26-24 bikaba ngombwa ko hitabazwa kamarampaka cyangwa Seoul (iseti ya gatanu ikinirwa ku manota 15).

Iyi seti imara impaka ku makipe aba yananiranwe u Rwanda rwayitangiye neza rutanga icyizere dore ko hari aho rwageze rufife amanota umunani Iraq ifite amanota ane gusa, ariko iraruzamukana kugeza ubwo iyitwaye ifite amanota 15 mu gihe rwari rufite amanota 13, umukino urangira u Rwanda rutsinzwe amaseti 3-2.

Umutoza w’u Rwanda Dr Mossad Rashad kuri uyu mukino yavuze ko bakinnye neza icyo babuze ari amahirwe.

Ati "Dutsinzwe amaseti 3-2, ntabwo twari abanyamahirwe muri uyu mukino twakinnye neza birangira dutsinzwe seti ya nyuma 15-13. Turi kubura imikino myinshi ya gicuti no kwitegura cyane, aya amakosa aturuka ku kugira imyiteguro mike."
Nyuma y’uyu mukino Saa Sita zuzuye ikipe y’abagore yagiye mu kibuga ikina n’ikipe y’igihugu y’u Budage nabo bahuriye mu itsinda rya mbere. Ntabwo ari umukino wahiriye u Rwanda kuko rwatsinzwe amaseti 3-0, aho iya mbere rwayitakaje ku manota 25-20, iya kabiri ku manota rwari rugize havaho rimwe rutsindwa kuri 25-19 mu gihe iseti ya gatatu u Budage bwayegukanye butsinze amanota 25-22.

Nyuma y’uyu mukino ku ikipe y’abagore yari ifite undi mukino wagombaga gutangira Saa kumi n’imwe n’igice ariko utangira ukererewe iminota 45 wahuje u Rwanda na Mongolia.

Ni umukino utagoye u Rwanda kuko Mongolia yitabiriye ku nshuro ya mbere yahatsindiwe amaseti 3-0. Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-11, iya kabiri ruyitwara rufite amanota 25-07, mu gihe iya gatatu rwayitwaye rutsinze amanota 25-10.

Umutoza Dr Mossad Rashad yavuze ko umukino w’u Budage batsinzwe bagize amakosa ariko nanone bakinaga n’ikipe ikomeye.

Ati "Twagize amakosa menshi mu kibuga n’ubwo ikipe y’u Budage yari yiteguye kuturusha kuko yakinnye shampiyona y’u Burayi kandi ni ikipe ikomeye baje biteguye. Mongolia wari umukino woroshye, twatsindiye ku manota menshi ntekereza byari kandi abakinnyi bose bakinnye babona amahirwe yo kugerageza twari turi gutegurira ikipe umukino w’ejo na Misiri."

Ikipe y’u Rwanda mu bagore iragaruka mu kibuga kuri uyu wa mbere Saa kumi n’imwe ikina n’ikipe y’igihugu ya Misiri mu gihe abagabo bazongera gukina ku wa kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023 Saa ine za mu gitondo bakina nabo na Misiri yakiriye iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa