skol
fortebet

Amakipe yo mu Rwanda yemerewe kugura abakinnyi mbere y’uko shampiyona itangira

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryatangaje ko FIFA yaryemereye gufungura isoko mu gihe cy’ibyumweru 2 kugira ngo amakipe yiyubake mbere ypo guhatana.

Sponsored Ad

Kuwa Mbere tariki ya 6 Mata 2021 nibwo FERWAFA yashyize hanze amatsinda 4 y’uko amakipe azakina shampiyona nisubukurwa kuwa 1 Gicurasi 2021.

Kubera ko iyi shampiyona izaba mu gihe gito kandi amakipe atariyubatse ariyo mpamvu yahawe ibyumweru 2 kugira ngo yiyubake

Umuvugizi wa FERWAFA wungirije,Jules Karangwa,yemereye Flash FM ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021 kuzageza tariki 29 Mata 2021 amakipe yemerewe kugura abakinnyi bashya yaba abo mu Rwanda ndetse n’abava hanze y’u Rwanda.

Yagize ati "Twarayisabye kuwa 10 batwemerera ko amatariki twayimura tukayashyira tariki 15 Mata kugeza tariki 29 Mata.Impamvu yabyo ni uburyo shampiyona igiye gukinwamo ni ubw’igihe gito cyane ku buryo uramutse ushyize kugura abakinnyi hagati ntacyo waba ufashije amakipe ariko ibi byumweru 2 ubihaye amakipe hari icyo byafasha amakipe ku bijyanye no kwivugurura.

Ku ruhande rwacu twumva ari igihe gikwiriye cyazafasha abayobozi kuvugurura amakipe yabo.Tariki ya 15-29 Mata 2021 isoko rizaba rifunguye yaba ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu n’abakina hanze.”

Yakomeje avuga ko ibirebana n’amatsinda nta mpinduka zihari ariko gahunda yo gukina izashyirwa hanze mu minsi iri imbere gusa ngo hari ibitekerezo byatanzwe mu nama yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe.

Jules Karangwa yagize ati "turaza kubivugurura tuzabitangaza mu minsi iri imbere."

Amakipe yose yahawe uburenganzira bwo gutangira imyitozo uretse Etincelles FC itaruzuza ibisabwa bijyanye n’aho abakinnyi bacumbikirwa.

Amakipe 15 yemerewe gukora imyitozo yose ari kuyikora aho Rayon Sports ikunzwe cyane mu Rwanda yatangiye ejo.

Dore uko amatsinda ateye:

Itsinda A: APR FC, Bugesera FC, AS Muhanga, Gorilla FC
Itsinda B: Rayon Sports, SC Kiyovu, Gasogi United, Rutsiro FC
Itsinda C: Police FC, AS Kigali, FC Musanze, Etincelles FC
Itsinda D: Mukura VS, Sunrise FC, Marines FC, Espoir FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa