skol
fortebet

Amakuru mashya ku byerekeye gusesa Gasogi United kwa KNC

Yanditswe: Monday 29, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyemari Kakooza nkuriza Charles, KNC,aherutse gutangaza ko yafashe umwanzuro wo gusesa kipe ye ya Gasogi United,nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabaye ku wa 27 Mutarama 2024.

Sponsored Ad

KNC ntiyishimiye imisifurire yaranze uyu mukino, avuga ko arambiwe "umwanda uri mu mupira w’amaguru" ndetse atazongera gushora imari muri ruhago y’u Rwanda.

Ati "Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi, haba mu bato no mu buryo bwose. Ikipe yitwa Gasogi United turayisheshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda."

Ibi byabaye nyuma y’imyaka ibiri yuzuye na bwo uyu muyobozi atangaje ko akuye Gasogi United muri Shampiyona ubwo yari amaze gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 ku wa 27 Mutarama 2022.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ yemeje bidasubirwaho ko agiye kumenyesha FERWAFA ko yaseshe Gasogi United.

Yagize ati : "Ubu ndi kwerekeza ku biro bya Gasogi United kwandika urwandiko rwoherezwa kuri FERWAFA rwo kuva muri shampiyona,mu gikombe cy’Amahoro ndetse n’amakipe y’abato."

Ku rundi ruhande,KNC yashimangiye ko aticuza ndetse yemeza ko nta wamusubiza inyuma, bityo APR FC bari kuzahura muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro yakomeje.

Ati "Ntabwo nakwisubira. Rwanda Premier League se iranshorera [amafaranga mu ikipe]? Nikore ibyayo. Uyu munsi bashobora kubifata nk’aho ari icyemezo kigayitse, ariko njye ntekereza ko ari igikwiriye. Nagira inama umuntu kudashora mu mupira wo mu Rwanda. Ibi tubibara nk’aho ari ’business’ yahombye. Nta kintu cyari kirimo usibye amarangamutima."

Ibitekerezo

  • Njye ndemerana na KNC imisifurire turibwa cyane harimo ubujura bwinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa