skol
fortebet

Amavubi akuye impamba muri Tanzania

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Nyakanga nibwo hari hategerejwe umukino ubanza wagombaga guhuza Tanzania n’u Rwanda mu majonjora yo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha,umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Uyu mukino wabereye ku kibuga CCM Kilumba mu mugi wa Mwanza wasifuwe na Alier Michael James wo Sudani y’Amajyepfo warangiye nta kipe ibashije gutahana intsinzi dore ko ku munota wa 18 w’umukino U Rwanda arirwo rwabanje gufungura amazamu ku gitego (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Nyakanga nibwo hari hategerejwe umukino ubanza wagombaga guhuza Tanzania n’u Rwanda mu majonjora yo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha,umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Uyu mukino wabereye ku kibuga CCM Kilumba mu mugi wa Mwanza wasifuwe na Alier Michael James wo Sudani y’Amajyepfo warangiye nta kipe ibashije gutahana intsinzi dore ko ku munota wa 18 w’umukino U Rwanda arirwo rwabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umusore Nshuti Dominique Savio ku mupira mwiza yari ahawe na Manishimwe Emmanuel gusa cyaje kwishyurwa ku munota wa 35 na Himid Mao kuri penaliti itavuzweho rumwe n’abakinnyi aho umusifuzi wo hagati atari yayibonye yemezwa n’uwo ku ruhande.

Uretse kuba ibitego byombi byaranze uyu mukino byabonetse mu gice cya mbere,icyagarutsweho cyane ni imisifurire mibi aho uyu musifuzi wo muri sudani yakomeje kwirengagiza amakosa y’u Rwanda aho ku munota wa 50 umusifuzi wo ku ruhande yemeje ko ikipe ya Tanzania yakoze umupira mu rubuga rw’amahina ndetse ko ari penaliti gusa uwo hagati arayanga.

Si ibyo gusa kuko uyu musifuzi yakomeje gusifura nabi byateje imvururu mu bakinnyi b’amakipe yombi ndetse yakomeje gutanga amakarita y’imihondo adasobanutse ku ruhande rw’u Rwanda byateje umwuka mubi mu bakinnyi.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha aho Amavubi asabwa gutsinda akizera guhura n’izarokoka hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo mu cyiciro gikurikiraho.

Abakinnyi11 babanjemo ku mpande zombi:

Tanzania: Hamid Mao, Aishi Manula, Shomari Kapombe, Gadiel Michael, Salim Mbonde,Nurdin Chona, Erasto Nyoni, Mzamiru Yassin, John Bocco, Saimon Msuva, Shiza Kichuya.

Rwanda: Bakame,Nsabimana Aimable, Manzi Thierry, Rucogoza Mambo, Iradukunda Eric Radu, Imanishimwe Emmanuel,Mukunzi Yannick, Djihad Bizimana, Savio Nshuti, Mubumbyi Barnabbe na Mico Justin

Ibitekerezo

  • Murabantu babagabo ubutaha muzadukure ho igisuzuguriro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa