skol
fortebet

Amavubi ananiwe kwiyunga n’abafana bayo imbere ya Cote d’Ivoire

Yanditswe: Sunday 09, Sep 2018

Sponsored Ad

Amavubi atsinzwe na Cote d’Ivoire ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera mu gihugu cya Cameroon mu mwaka utaha.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino abanyarwanda bari biteze ko Mashami Vincent n’abakinnyi be batungurana,urangiye Amavubi atsinzwe mu buryo budasobanutse kubera amakosa y’umunyezamu Kwizera Olivier wabakuye mu mukino igice cya mbere kigiye kurangira.

cote d’Ivoire itunguye amavubi kuri stade ya Kigali

Amavubi yatangiye umukino ahagaze neza ndetse ubona ko nta bwoba afite,byatumye ku munota wa 8 w’umukino Bizimana Djihad atungura umunyezamu wa Cote d’Ivoire amuterera ishoti kure gusa ku bw’amahirwe amake rikubita umutambiko w’izamu riragaruka.

Amavubi yagerageje gucungana na Cote d’Ivoire ititangaga ku buryo bugaragara,atenguhwa n’umunyezamu Kwizera Olivier washatse gucenga Jonathan Kodjia ku mupira yari ahawe neza na Haruna,uyu rutahizamu arawumwaka atsinda igitego ku munota wa 2 w’inyongera, yongereweho ku minota 45 y’igice cya mbere.

Gutakaza igice cya mbere ku buryo budasobanutse byagoye Amavubi kubyakira,byatumye ku munota wa 49 w’umukino Alain max Gradel atsindira Cote d’Ivoire igitego cya kabiri nyuma yo guca mu rihumye Ombolenga Fitina.

Amavubi yaje gutinyuka Cote d’Ivoire nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri,ku munota wa 65 Kagere Meddie atsinda igitego cy’impozamarira cy’Amavubi ku mupira mwiza yahawe na Ombolenga Fitina wateye uyu mupira nyuma y’aho Djihad yari amaze gukubita umutambiko w’izamu.

Amavubi yagerageje gushaka igitego cya kabiri ndetse abona amahirwe akomeye imbere y’izamu,Rwatubye na Usengimana Danny bayapfusha ubusa.

Amavubi ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda H aho mu mikino 2 amaze gukina yayitsinzwe yose aho agomba kwerekeza muri Guinea mu mukino wa 3 wo mu itsinda.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

U Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Eric Rutanga, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Yannick Mukunzi, Haruna Niyonzima (C), Kagere Meddie na Muhadjili Hakizimana

Abasimbura: Kimenyi Yves, Thierry Manzi, Emmanuel Imanishimwe, Iranzi Jean Claude, Patrick Sibomana, Danny Usengimana na Kevin Muhire.

Côte d’Ivoire: Sylvain Gbohouo, Serge Aurier, Wilfried Kanon, Eric Bertrand Bailly, Ghislain Kanon, Frank Yannick Kessie, Serey Die, Max Alain Gradel, Simone Pepe, Jean Michel Seri na Jonathan Kodjia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa