skol
fortebet

Amavubi U15 yirukanye abakinnyi 6 nyuma yo gusanga barabeshye imyaka

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15 yitegura CECAFA izabera muri Uganda, imaze gusezerera abakinnyi batandatu nyuma yo gusanga barabeshye imyaka.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,abana 6 bahise birukanwa byiyongera kuri 20 birukanwe mu bashakaga kwinjira mu ishuri rya Bayern Munich.

Umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), avuga ko hari abakinnyi batandatu basezerewe kubera kubeshya imyaka.

Yavuze ko hari abo byagaragaye ko bafite umwirondoro urenze umwe ndetse hari n’abafite itatu iriho imyaka itandatukanye.

Ku wa mbere tariki 23 Ukwakira 2023 nibwo ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 15 yatangiye umwiherero wo kwitegura CECAFA y’abatarengeje iyo myaka igomba kubera muri Uganda guhera tariki 4 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023.

Ni umwiherero bari gukorera mu karere ka Bugesera. Mu gitondo cyo ku wa mbere abakinnyi b’iyi kipe y’igihugu bahuriye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA berekeza kuri La Palisse Hotel.

Imyitozo ya mbere yakoreshejwe n’umutoza w’aba bana Habimana Sosthene bahimba Lumumba,yungirijwe na Bisengimana Justin.

Kabalisa Calliopi niwe utoza abanyezamu naho Ntarengwa Aimable niwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe (Team Manager).

Muri rusange hahamagawe abana 23 baturutse mu marero atandukanye. 20 muribo nibo batangiye umwiherero. Batatu batatangiye uyu mwiherero (Mutangwa Cedrick, Ishimwe Elie , Hategekimana Abdouladhim) bari mu ikipe ya Bayern Munich ishami ry’u Rwanda aho bagiye mu Budage mu marushanwa ahuza academies za Bayern Munich zo ku isi gusa bamaze nabo kwiyunga ku bandi.

Irushanwa nk’iri ryaherukaga kuba muri 2019 i Assmra muri Eritrea. Icyo gihe ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Abakinnyi bahamagawe bose:

Abanyezamu:

Mugisha Jean De Dieu (Ambassadors)
Mugisha Arsene (Spring Hope)
Nsengumuremyi Arafa (Mahembe)
Mutangwa Cedrick ( The Winners)

Ba myugariro

Akonkwa Cyuzuzo Isiaka (Spring Hope)
Ukwibishaka Moustakim (The Winners)
Iradukunda Jean Christophe (The Winners)
Mutabazi Buhari(Nilisarike Academy)
Ndahimana Angelo (Ushindi)

Abo hagati

Gisubizo Patrick (Umuri Fondation)
Irumva Nelson (Rwinkwavu)
Hagengimana Eric (Nilisarike Academy)
Ishimiwe Elie (Tsindawe Batsinde)
Abizerimana Olivier (The Winners)
Dushime Jean Claude (KEFA)
Manzi Taufick (Amigo)
Uwineza Rene (Intare)
Fred Ishimwe (Mahembe)
Nshimiyimana Kazungu Celestin (The Winners)

Ba rutahizamu

Akibal Lamar Ntwali (Intare)
Tuyishimire Gilbert (Amigo)
Iradukunda Patrick (APEX TC)
Hategekimana Abduladhim (Tiger Academy)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa